• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Editorial 22 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aba ni abasirikari basaga 500 b’Abarundi bavanywe muri Kivu y’Amajyaruguru muri Kongo kuva tariki 10 Ukuboza umwaka ushize, bajyanwa mu bigo bya gisirikari binyuranye, birimo icya Mujejuru, Rebero na Cibitoke, bazira kuba barabajije impamvu nyakuri ituma bajya gutakariza ubuzima mu ntambara igihugu cyabo kidafitemo inyungu.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye, aravuga ko kuva izo ntwaramuheto zagezwa mu Burundi zatangiye kwicwa urwagashinyaguro, harimo kubicisha inkoni, kubima amazi n’ibyo kurya, ndetse bagatabwa mu byobo rusange bamwe bataranashiramo umwuka.

Imiryango yabo rero, ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biratabariza bake bagihumeka, kuko ngo niba ubutegetsi bwa Jenerali NEVA butunamuye icumu, nabo mbarwa basigaye ushatse wababarira iminsi yo kubaho.

Ayo makuru avuga ko ubu abakirushya iminsi bimuriwe muri gereza mbi cyane ya Muzinda, aho badasurwa, ntibavuzwe, mbese bariho mu buzima burutwa no gupfa ukavaho.

Abenshi mu bari muri ako kaga, ni abahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Buyoya, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, ari naho abakurikiranira hafi ibyo mu Burundi bemereza ko uyu mugambi uri muri gahunda ndende ya Hutu-pawa no kwihorera, biranga ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Abo mu miryango yabo bagerageje kubaza akanunu k’abavandimwe babo, ndetse ngo banamenye igihe bazagerezwa imbere y’inkiko, ubuyobozi bubasubiza ko abo basirikari bagiye muri RED-Tabara irwanya ubutegetsi, abandi ngo bakaba barahisemo kwifatanya na bene wabo b’Abatutsi bo mu mutwe w’Abanyekongo wa M23.

Kuva u Burundi bwatangira kohereza abasoda gufatanya na Leta ya Kongo kurwanya M23, abamaze kugwa mu mirwano barabarirwa mu bihumbi, ndetse M23 ikaba idasiba kumurika abo yagize imfungwa z’intambara. Imwe mu mpamvu zituma bahura n’uruva gusenya, ni ukutamenya neza agace barwaniramo, kuba baravangavanzwe n’imitwe yitwara kijura, ariko cyane cyane kubera kutagira impamvu yo kurwana.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwishongora ku baburiye ababo muri iyo ntambara ireba Abanyekongo ubwabo, ko nta gitangaje kuba umusirikari yagwa ku rugamba, kabone niyo baba benshi, ngo kuko ariyo miterere y’inshingano zabo. Icyo atashoboye gusobanura ariko, ni impamvu Abarundi bambikwa impuzankano(uniform) z’igisoda cya Kongo, aho kwambara umwambaro uranga, ukanatera ishema intwaramuheto z’uBurundi, niba koko zariyemeje kumenera amaraso abaturanyi beza b’Abanyekongo.

2024-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 May 2024
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka

Burundi: Abantu Bitwaje Intwaro Batwitse Ibiro Bishinzwe Abinjira N’abasohoka N’amamodoka

Editorial 15 Sep 2018
Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana:  Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana: Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Editorial 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC
Mu Mahanga

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Editorial 07 Jan 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Editorial 29 Jan 2019
Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Editorial 03 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru