Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.
Kuri uyu wa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha ashinjwa bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Mu byaha bitanu yaregwaga n’ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.
Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 buvugako ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza,asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.
Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Dr Mugesera ntiyegeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi.
Ku bijyanye n’ibindi byaha bibiri birimo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, urukiko rwabimuhanaguyeho ruvuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha n’abatangabuhamya batanze byatuma Dr Mugesera ahamwa na byo.
Isomwa ry’urubanzwa rwa Mugesera ryatwaye amasaha atatu, Urukiko rumuhanisha gufungwa burundu nk’icyaha gikuru giteganywa n’amategeko y’u Rwanda ku byaha bikomeye nk’ibi.
Leo Mugesera akidegembya muri Canada
Mugesera n’abamwunganira mu mategeko
Mugesera akigezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe
Ni icyemezo Dr Mugesera wari wakurikiraniye hafi iby’isomwa ry’urubanza rwe yahise avuga ko ajuririye, avuga ko uburo urubanza rwagenze bibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo kugira urubanza ruboneye.
Yavuze kandi ko nta mutangabuhamya we n’umwe wumviswe yongeraho ko atarahawe umwanya na rimwe wo kugira icyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.
Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.