Mu ijoro ry’umunsi w’intwali abicanyi batazwi umubare, ariko bagomba kuba bari benshi, bagabye ibitero mu murenge wa Ndera bagenda batemagura abantu !
Agace kibasiwe cyane ni Akagari ka Kibenga ari nako kabarizwamo ibiro by’umurenge wa Ndera aho abantu bagera kuri 20 bakomerekejwe cyane, abandi ku buryo bukomeye cyane.
Ntibiramenyekana niba abo bicanyi baragendaga ari itsinda rimwe cyangwa niba ibyo bitero barabigabaga binyuze mu dutsiko dutandukanye. Igitero cya mbere cyagabwe ahitwa ku Kinunga batemagura abantu icyenda, muri ayo masaha batemaguye abadi bane mu mudugudu wa Runyonza n’abandi nkabo aho bita kwa Murundi, ucururiza mu Gahoromani.
Abo bicanyi batemaguriraga abantu mu mazu yabo, abandi bakabatemagurira mu nzira, bigendera cyangwa baje gutabara ababaga bavuza induru.
Abikurikiraniye hafi bavuga yuko abakoze ayo mahano bari bagamije kwica gusa kuko nta bintu basahuraga, uretse Gasogi naho batemaguye abantu bakaniba za televiziyo.
Icyatumye benshi bananirwa gutabara byatewe n’uko abo bicanyi iyo bamaraga gutema abantu nabo bagendaga biruka batabaza ngo turashije abicanyi baratumaze.
Uwagendaga agira ngo aratabara abatemwaga ba bicanyi nawe bakamutemagura. Uko niko byagendekeye umusore umwe batemaguye cyane mu mutwe ubu akaba ari mu bitaro bya Kibagabaga.
Ubwo bugizi bwa nabi kandi ntabwo bwakozwe mu gicuku cyane kuko hari mu masaa yine na saa tanu, kuko abantu bensi bari bakiri mu mayira batahuka !
Aho Ndera hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwo gucukura amazu, atuwemo cyangwa acururizwamo, abantu bakibwa. Ariko iyi iboneka nka gahunda yateguwe yo gutemagura abantu ni nshya.
Abacengezi
Umwe mu bakomeretse arimo aravurirwa mu bitaro by’i Ndera
Ubundi bugizi bwa nabi bwari bwarashobeye benshi muri uyu murenge ni iyibwa ry’ibendera ry’igihugu ryakorerwagwa ku ushuli rya primeri na segonderi (12 years) riri hafi cyane na paruwasi ya Ndera kimwe na stasiyo ya Polisi. Hari igihe ryo bendera ryibwe incuro ebyiri mu gihe kitari kigeze ku kwezi.
Kuva ubwo bugizi bwa nabi bwo gutemagura abantu bukozwe inzego zishinzwe umutekano zatangiye kujagajaga hose, amakuru akaba avuga yuko hari abantu bane bari bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barabugizemo uruhare.
Casmiry Kayumba