Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 nibwo mu nyubako ya BK Arena hasorejwe irushanwa ryahuzaga amakipe y’abagabo n’abagore ryiswe CAVB Zone 5 Club Championship 2023, ryari ryahuje amakipe akomoka mu bihugu bine byo muri aka karere, ni Uganda, u Burundi, Kenya n’u Rwanda rwari rwakiriye.
Ni irushanwa ryasojwe ikipe ya Police y’igihugu y’abagabo itwaye igikombe itsinze ikipe ya Sport S yo mu gihugu cya Uganda iyitsinze amaseti atatu kuri imwe, mu kiciro cy’Abagore ikipe ya Pipeline yo muri Kenya yatwaye igikombe itsinze iya Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0.
Ni irushanwa ryasojwe Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye iri rushanwa ryari rimaze igihe cy’icyumweru ribera mu Rwanda by’umwihariko mu nyubako ya BK Arena isanzwe yakira abantu 10 000.
Mu isoza ry’iri rushanwa ryitabiriwe n’abafana benshi hanahembwe abakinnyi bitwaye neza, ku isonga harimo umukinnyi wa Police VC Nteteri Chrisipin wabaye uwahize abandi bose muri iri rushanwa mukiciro cy’Abagbo.
Mu bandi bahembwe nk’abitwaye neza harimo Olivier Ntagengwa, Shyaka Frank, Makuto Maikuva bose bakinira Police VC harimo kandi Agaba Nicholas wa Sport S na Muguong Mangom ukinira Kepler VC.
Mu bagore, Dusabe Flavia wa APR VC, Yankurije Francoise, Ndagijimana Iris bombi bakinira ikipe ya Rwanda Revenue Authority, Pamela Owino, Trizah Atuka, Agripinah Kundu na Rose Magoi bose bakinira Pipeline VC.
Mu bihembo byatanzwe ikipe ya mbere muri buri kiciro yahawe ibihumbi bitatu by’Amadorali, iya Kabiri ihabwa ibihumbi bibiri naho iya Gatatu ndetse buri kipe inahabwa imidali bigendanye n’umwanya yabonye.