• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»POLITIKI»Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Editorial 04 May 2017 POLITIKI

Kuva tariki 19 kugeza 26 z’uku kwezi abanyamakuru 152 bari mu kigo cy’itorero ry’igihugu cya Nkumba, ahagaragariye yuko mu itorero higishirizwa ibintu byinshi byiza, bigakorwa vuba kandi mu bwenge buhanitse.

Itorero nk’iri riba rigizwe n’abantu batandukanye ku buryo bwinshi. Iri torero ry’abanyamakuru ryarimo abagabo 118 n’abagore 34; ririmo abantu baziranye n’abataziranye, abari ku rwego rw’ubuyobozi n’abo bayobora, abagaragara ko bakomeye n’abagaragara yuko bafite ubumuga, abiyumva cyane mu rulimi rw’icyongereza, igifaransa cyangwa abadasobanukiwe neza izo ndimi zombi, abakiri bato cyangwa abakuze, abantu bafite imyemerere itandukanye mu misengere n’ibindi byiciro byinshi usanga mu muryango nyarwanda.

Ubusanzwe guhuriza hamwe abantu nk’aba mu gikorwa kimwe ntabwo byoroshye, ariko mu itorero bioroha kuko nta kindi baba bashakwamo uretse “Ubunyarwanda”. Baba batozwa kuba Abanyarwanda bakunda u Rwanda,bakaba batazuyaza kurwitangira biramutse bibaye ngombwa. Mu ijambo rya gitore batozwa “gutarama u Rwanda,” kikazira “kurutaramana,” kandi bakibutswa yuko “wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa !”

Aba bantu baba barutana cyane mu myaka y’amavuko no mu byiciro by’ubuzima, batozwa yuko ari urungano kandi ibyo bakorera aho mu itorero n’uburyo babikoramo bigatuma bibona yuko koko ari urungano kuko mubyo bakora byose baba batahiriza umugozi umwe.

Uko byari bitegenyijwe n’uko iri torero ry’abanyamakuru, icyiciro cya kabiri, ryari gutangira tariki 16 ariko kubera impamvu zishobora kuba zarimo Pasika na konji yayo ritangira tariki 19 Mata 2017, bahagurukira kuri stade Amahoro mu masaha ya mugitondo.

-6425.jpg

Zimwe mu ntore z’Impamyabigwi zo mu Isibo y’Indashyikirwa (Ifoto/Nshimyumukiza

Mu gutangira urugendo berekeza Nkumba mu Karere ka Burera, niho abo banyamakuru batangiriye kubona yuko bose ari bamwe. Abo banyamakuru bari bashyizwe mu matsinda, buri rimwe rifite imodoka (Coaster) yaryo. Mu mvugo ya gitore itsinda nk’iri ryitwa “Isibo”, abo batozwa bakaba baratwawe mu ma Coaster asaga 10.

Ubusanzwe iyo abagenzi bari mu mamodoka nk’ayo hari aho bashobora kugera bakabwira shoferi bati hagarara twikemurire akabazo aka n’aka, shoferi agahagarara kuko aba abifitiye uburenganzira. Ariko mu rugendo rw’abo banyamakuru ibyo ntabwo byari birimo kuko amabwiriza yari amwe kuri buri mushoferi w’ayo ma coaster. Coaster ya mbere yagombaga gukurikira imodoka ya Traffic Police, izindi zose zigakurikira muri “convoy” imwe.

Abo banyamakuru binjiye mu kigo cya Nkumba bahise barushaho kumenya yuko bose ari bamwe kandi nta muntu ubibabwiye. Uretse amagambo make yo kwakirwa n’umuyobozi w’icyo kigo, igikorwa cya mbere cyari icyo gusakwa, gufotorwa, gupimwa uburebure, uburemere (ibiro) n’umuvuduko w’amaraso. Abo batozwa bagahabwa imyenda ya gisirikare, bahita bambarira aho kandi batarigeze babanza gupimwa ngo idodwe hakurikijwe ibipimo byabo. Inkweto nazo bakaziguha batabanje kukubaza nomero wambara! babanza kubakuraho telefone, bagahita babereka aho muzajya murara, ibindi bikorwa bigakomeza. Ibyo byose bikorwa vuba vuba, mu ruhame kandi kuri buri wese. Aha niho ibitekerezo bya ndi umuyobozi wa kanakaka, nyoborwa na kanaka, kanaka ni umwana cyangwa ni mukuru kuri jye, bitangira kugenda bigabanuka. Muri uko gusaka abanywi b’itabi nabo bararibambura, bakaribabikira, bagasigara basa nk’abatarinywa.

Mu itorero ry’igihugu hatorezwa byinshi, birimo amateka y’u Rwanda, gukunda igihugu, imyitozo ya gisirikare, imyitozo ngororamubiri, kubyina, guhamiriza, imikoro, imikoro ngiro, kora ndebe n’ibindi.

Mu itorero buri kintu gikorwa vuba vuba kandi ku gihe, hatarimo kuvunda cyangwa gusahinda. Umuntu agera ku buriri saa tanu z’ijoro azi yuko ari bubyutswe n’ifirimbi saa kumi n’igice zo mu rukerera, kandi akabyubahiriza bikazahinduka akamenyero mu gihe gito. Kujya ku meza ni iminota 40, ukaba uzi neza yuko n’utagira vuba ifirimbi ivuga utararangiza, ukaba ubwiyirije cyangwa ubwiraje kandi ntugire uwo uveba kuko ari wowe biba biturutseho.

Intore zigira amahame yazo. Rimwe muri ayo mahame rigira riti “Intore ntiganya ahubwo ishaka igisubizo”. Twavuze yuko ukihagera bagukuraho telefone, bakayikubikira kugeza umunsi uzaba ugiye kurira imodoka murangije itorero. Ibi byo kubakuraho telefone bikuraho akajagari, abantu bakiga batuje nta mpungenge, Bamwe mu ntore ariko ugasanga bakoresha rya hame ryo kutaganya bagashaka igisubizo cyo gukemura icyo kibazo cyo gukurwaho telefone. Kuko muri icyo kigo hari abakozi bakora akazi gatandukanye kandi bemerewe kuba bafite telefone zabo, bamwe mu batoza barabatiraga bagakoresha telefone zabo rwihishwa. Abanywi b’itabi nabo batumaga abantu nk’abo, bakarinywa rwihishwa.

Muri ayo mahame y’intore hari irindi rivuga yuko “Intore si nanjye binyobere”, ahubwo ni nkore neza bandebereho. Muri izo nyigisho z’abo batozwa b’abanyamakuru, baje kurangiza biswe “Impamyabigwi mu Nkomezamihigo II “, bahawe kora ndebe yaje kuvamo isomo rikomeye cyane.

-6424.jpg

Boniface Rucagu na Gen. Bayingana bafatanyije imirimo yo kuyobora itorero ry’igihugu.

Hasigaye umunsi umwe ngo intore zitumwe, kuko “Intore idatorezwa kurangiza ahubwo itorezwa gutumwa”, bahawe amasaha 24 kuba aribo bayoboye icyo kigo cya Nkumba, bamwe bagirango ni imikino ariko nta mikino yarimo. Abatoranyijwe na bagenzi babo babwiwe guhererekanya ububasha n’abatoza cyangwa abakozi bari basanganywe izo nshingano bari bamaze gutorerwa.

-6428.jpg

Foto z’urwibutso ku munsi wa nyuma w’itorero ry’abanyamakuru icyiciro cya 2.

Abo byakomeranye cyane ni abahawe inshingano za polisi kuko bagiye guhererekanya ububasha na polisi isanzwe irinda umutekano muri icyo kigo, babwiwe yuko bagomba kuguma ku bulizi kugeza umunsi ukurikiyeho saasita. Abo bapolisi bahasanzwe barabasezeye barigindera. Abo ‘bapolisi batozwa’ rero babonye yuko imihigo ikomeye barakenyera barakomeza, barara irondo ijoro ryose.

Casmiry Kayumba

2017-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Editorial 23 May 2019
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Editorial 12 Jun 2025
Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Editorial 03 Apr 2017
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Editorial 04 May 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru