• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Editorial 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Moto iherutse kwibwa mu karere ka Nyagatare yafatiwe mu ka Bugesera ubwo ucyekwa kuyiba yageragezaga kuyambutsa ayijyana mu Burundi.

Moto yafashwe ifite nomero ziyiranga RD 927A, ikaba yaribwe ku wa kabiri tariki 28 Kamena mu murenge wa Mimuri, ho muri Nyagatare.

Yafashwe n’irondo ryo mu mudugudu wa Bishenyi, ho mu kagari ka Murama, mu murenge wa Ngeruka ahagana saa saba n’igice zo ku manywa.

Umugabo utuye mu murenge wa Muhima, ho mu karere ka Nyarugenge, ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Nkurunziza Celestin ni we ucyekwa kwiba iyo moto. Yafashwe agerageza kuyambutsa muri iki gihugu (Burundi) anyuze ku mupaka utemewe.

Mu kiganiro na Nkurunziza, yavuze ko atari azi ko iyo moto yafatanywe yari yibwe.

Nkurunziza yagize ati,”Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, umumotari witwa Jean Paul yarampamagaye kuri telefone igendanwa arambwira ngo amfitiye ikiraka.Twahuriye i Nyamirambo nko mu ma saa tatu za mu gitondo; maze arambwira ngo hari umuntu uri kuva i Nyagatare ufite moto bashaka kujyana muri Ngeruka (Bugesera), kandi ko bashaka ko mbaherekeza kubera ko mpazi.”

Yakomeje agira ati,”Ni bwo bwa mbere nari mpuye n’uwo mugabo wari uvuye i Nyagatare, ariko naje kumenya ko yitwa Alphonse. Bampaye iyo moto (yari yibwe) ndayitwara; maze bo (Alphonse na Jean Paul) bahekana ku yindi ; maze twerekeza iyo bashakaga ko tujya.”

Asobanura uko yafashwe, Nkurunziza yagize ati,” Tugeze i Gahanga , twinjiye mu kabari turanywa, hanyuma dusubukura urugendo nko mu ma saa tanu z’ijoro, ariko ubwo twari hafi yo kugera aho twajyaga (mu murenge wa Ngeruka), irondo ryaraduhagaritse. Rikiduhagarika, Alphonse na Jean Paul bahise bahindukiza moto bariho, basubira inyuma barigendera; bansiga aho. Mu gihe nari nkibaza ibibaye, irondo ryahise rimfata.”

Nkurunziza yavuze ko aba bombi bari bamwemereye ko narangiza akazi bamuhaye bamuhemba ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bugesera ifatwa nka hamwe mu hajyanwa moto zibwe, inyinshi muri zo zikaba zambutswa mu Burundi.

Hafi moto enye zafatiwe mu murenge wa Ngeruka mu mwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo Alphonse na Jean Paul bafatwe.

IP Kayigi yagize ati,”Biragaragara ko Nkurunziza ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba moto kubera ko adatuye muri Bugesera ariko akaba azi inzira abaziba bakoresha, kandi uretse n’ibyo akaba nta mirimo ahakora.”

-3112.jpg

Yashimye abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abanyerondo kubera uruhare bagira mu kurwanya no gukumira ibyaha.

RNP

2016-06-30
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza

FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza

Editorial 29 Mar 2016
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016
Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Editorial 04 Oct 2016
Umusirikare wa RDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare wa RDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 27 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Mahanga

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Editorial 12 Jan 2017
Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump
ITOHOZA

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Editorial 22 Mar 2017
Lt Col Rugigana  bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Editorial 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru