Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu rucyerera rwo kuwa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2018, i Gikondo kuri Ambassador’s Park byari ibicika mu gitaramo cyahabereye. Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi King James ufatwa nk’umwami w’imitoma mu muziki nyarwanda.
Iki gitaramo cyabaye ubwo muri Kigali hari ubukonje bukabije dore ko imvura yari irimo kugwa ubwo cyatangiraga. Abitabiriye iki gitaramo babigiriyemo amahirwe menshi cyane, nuko basusurutswa n’umwami w’imitoma mu muziki nyarwanda, uwo akaba ari nta wundi ahubwo ari King James umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi cyane cyane abakunda indirimbo z’urukundo. King James yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, abantu barizihirwa.
Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki uryoheye amatwi n’amaso by’akarusho King James wari umuhanzi w’umunsi yacurangiye abitabiriye iki gitaramo umuziki w’umwimerere (Live music). Ambassador’s Park yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimisha abakiriya bayo ndetse ubuyobozi bwa Ambassador’s Park bwatangaje ko bafite byinshi byiza bahishiye abakiriya babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange dore ko hari n’ikindi gitaramo bari gutegura kizaba mu mins iri imbere. Iki gitaramo tuzakigarukaho mu gihe cya vuba.
Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n’urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n’amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador’s Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n’ibindi. Bafite kandi n’amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.
Ikindi ni uko bimaze kumenyerwa ko buri mugoroba cyane cyane mu mpera z’icyumweru baba bafite igitaramo gikomeye baba bateguriye abakiriya babo mu rwego rwo kubasusurutsa no kwishimana nabo. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y’ubuntu. Sohokera muri Ambassador’s Park ugerwego n’ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.
Steven
Ndabona rwose umwami james yabasusurukije