• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Editorial 02 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo hakinwaga agace ko gusiganwa ku magare kiswe Gisaka Race kabera mu karere ka Kirehe, ni kamwe mu duce kagize Rwanda Cycling Cup 2022.

Iri siganwa ryakozwe kuri uyu wa gatandatu ku ntera ya KM 102.8 ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23, abakobwa bo bakoze KM 87.6, mu gihe mu bakiri bato b’abahungu nabo bakoze iyo ntera kimwe no mu bakobwa bakiri bato.

Ni agace kegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio mubagabo, mubakobwa umwanya wa mbere wegukanywe na Nzayisenga Valentine Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club, mu bakiri bato mu bahungu umwanya wa mbere watwawe na Tuyizere Hashimu ukinira Les Amis Sportifs naho abakobwa bato Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere.

Mu gusoza iri siganwa, Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku buryo bateguye neza umukino w’Amagare wahabereye akaba yavuze ko n’ubwitabire bushimishije, yanashimiye kandi inzego z’umutekano zo muri ako Karere kuko isiganwa ryakozwe neza mu mutekano.

Naho mu mupira w’amaguru, shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere yakinwaga kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by’igihugu imikino ikaba yakinwe.


I Kigali kuri sitade ya Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, ku ruhande rwa Kiyovu yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Erisa Ssekisambu kuri Penaliti naho kuri Sunrise FC yo yatsindiwe na Babua Samson na Yafesi Mubiru.


Mu wundi mukino, ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Rayon Sports 3-2, kuri Gikundiro yatsindiwe na Essombe Willy onana watsinze bibiri ndetse na Mbirizi Eric, kuri Marines yo yatsindiwe na Mugisha Desire ndetse n Gitego Arthur.

Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo ibitego 3-2, ibyo bitego byose bya Gorilla FC bikaba byatsinzwe na Muhammed Bobo Camara.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yabonye itsinzi yayo ya mbere nyuma yaho uyu mwaka w’imikino utangiriye, ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Muri rusange uko imikino yagenze:

Kiyovu SC 1-2 Sunrise FC

Marines FC 2-3 Rayon Sports

Bugesera FC 3-1 Etincelles FC

Mukura VS 2-3 Gorilla FC

Uko imikino yindi ikinwa kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:

Rwamagana City vs APR FC

Police FC vs Gasogi United

Rutsiro vs AS Kigali

Musanze FC vs Espoir FC


2022-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Editorial 20 May 2021
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Editorial 13 Dec 2022
Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi

Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi

Editorial 14 Sep 2022
Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Editorial 18 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861
Mu Mahanga

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Editorial 25 Mar 2016
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba
POLITIKI

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Editorial 09 Jan 2016
Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be
POLITIKI

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Editorial 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru