• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Editorial 27 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa kabiri na Marines FC, uyu mukino ukaba warangiye APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa byose byatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni umukino wakinwe iminota 50 igice cya mbere n’indi 50 igice cya kabiri aho ikipe zose zagiye zikora impinduka zitandukanye kuko abakinnyi bose bahawe umwanya wo gukina uyu mukino.

Muri uyu mukino ibitego byombi byatsinzwe na Djabel ukina mu kibuga hagati afasha ba Rutahizamu, igitego cya mbere akaba yagitsinze ku munota wa 23 w’umukino ndetse ayitsindira ikindi ku munota wa 42.

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru ariko ntiwasozwa ni uwahuje ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC, ni umukino wahagaritswe ku munota wa 23 w’umukino bitewe n’uko uyu mukino ngo wakinwe abashinzwe umutekano batabimenyeshejwe.

Uyu mukino wari wabereye kuri Sitade Amahoro ukaza guhagarikwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ibinyujije kuri Twitter ikaba yasobanuye ko uyu mukino wahagaritswe kubera ko abashinzwe umutekano batamenyeshejwe.

FERWAFA yagize ati “guhagarika uwo mukino byatewe nuko nyuma yaho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sports FC yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nkuko biteganywa n’amabwiriza.”

FERWAFA ikaba yaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi ba ruhago, yagize iti “Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC bitewe nuko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire.”

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri mu itsinda B aho iri kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC, ni mugihe Police FC yo iri mu itsinda C iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Kuri iki cyumweru undi mukino wabaye ni Musanze FC yatsinze ikipe ya Rutsiro FC, uyu mukino warangiye Musanze itozwa na Seninga Innocent itsinze ibitego 4-2, ku ruhande rwa Musanze ikaba yatsindiwe na Muteebi Rachid watsinze ibitego bibiri, Munyeshyaka Gilbert na Musa Ally Sova, ku ruhande rwa Rutsiro yo yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude na Ndikumana Landry.

Undi mukino kandi wari uteganyijwe ikipe ya AS Muhanga yari bwakire ikipe ya Sunrise ariko ntabwo wabaye kubera ko ikipe ibarizwa mu karere ka Muhanga yagaragayemo abakozi 10 banduye Koronavirusi.

2021-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

Editorial 22 Sep 2017
Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Editorial 14 Oct 2024
Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Editorial 25 Dec 2021
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Editorial 11 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka
Mu Mahanga

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Editorial 04 Jan 2017
Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana
Amakuru

Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Editorial 09 May 2022
Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali
Amakuru

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Editorial 02 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru