• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Editorial 07 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo amakipe arimo kwitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda igomba gukomeza guhera ku itariki ya 10 Kamena 2021 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda, amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gishuti mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yakinaga n’ikipe ya Sunrise FC umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z’amanywa.

Ikipe ya Bugesera yakinaga uyu mukino yitegura kuzakira ikipe ya APR FC i Nyamata kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kamena 2021, ni mugihe kandi ikipe ya Sunrise FC yo yitegura kwakira ikipe ya Gasogi United i Nyagatare kuri uwo munsi.

Undi mukino wabereye kuri icyo kibuga kuri iki cyumweru, ikipe ya Gasogi United yahatsindiwe n’ikipe ya Police FC ibitego 4-1, muri uyu mukino ikipe ya Police FC yatsindiwe na Sibomana Patrick uzwi nka Papy watsinzemo ibitego bibiri ndetse na rutahizamu Iyabivuze Osee nawe watsinzemo ibitego bibiri, ku ruhande rwa Gasogi United yo yatsindiwe na Iddy Muselemu.

Mukarere ka Muhanga ho ikipe y’aka karere ya AS Muhanga yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino urangira itsinzwe ibitego bitatu ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Bishira Latif, Nkinzingabo Fiston ndetse na Hussein Shaban Tchabalala.

Ubwo imikino izaba isubukuwe ikipe ya AS Muhanga izakira ikipe ya Gorilla FC i Muhanga, ni mugihe ikipe ya AS Kigali yo izasura ikipe ya Rutsiro FC mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda.

2021-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Editorial 01 Jun 2023
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025
Burundi : Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Burundi : Imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda

Editorial 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka
Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Editorial 16 Oct 2020
Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %
UBUKUNGU

Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Editorial 10 Mar 2019
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru