Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino ikomeye iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu SC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino uteganyijwe ku isaha wa saa cyenda zuzuye, uyu mukino kandi ukaba ari umwe muyihenze muri uyu mwaka ndetse no mu bihe byatambutse kuko kugura itike ku munsi w’umukino iyamake ari 5000 mu gihe iyaguzwe mbere iri kuri 3000.
Impande zombi ziba zashyizemo imbaraga nyinshi kubera guhangana kw’aya makipe kuko amateka agaragaza ko ubwo hari mu mwaka wa 1987, Kiyovu yabitse Rayon Sports kuri Radio Rwanda ko iyi kipe ikomoka i Nyanza yitabye Imana.
Nyuma y’imyaka 30 ubwo hari muri 2017, ikipe ya Rayon Sports yakoze ibidasanzwe itsindira Kiyovu SC ku Mumena bityo iyishora mu kiciro cya Kabiri nubwo itigeze ikina icyo kiciro, ku byapa Rayon yari yazanye ku kibuga harimo iby’uko yayishyinguye ndetse izana n’umusaraba ku kibuga.
Ubwo bukeba ndetse no guhangana ku mpande zombi kw’aya makipe kwarakomeje nanubu dore ko Kiyovu SC gutsinda umukino wa none yaba ishimangiye ko muri 2021-2022 itigeze itsindwa na Rayon Sport kuko mu mukino ubanza Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports 2-1.
Kugeza ubu uyu mukino ugiye gukinwa Kiyovu SC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 35.
Uko imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona ikinwa:
Kuwa Gatandatu, 19 Werurwe 2022
Rayon Sports vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)
Etoile de l’Est FC vs MUKURA VS&L (NGOMA Stadium, 15h00)
Ku cyumweru, 20 Werurwe 2022
Bugesera FC vs Marine FC (Bugesera Stadium, 15h00)
Espoir FC vs Gasogi Utd ( Rusizi Stadium, 15h00)
APR FC vs Rutsiro FC (Kigali Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi Stadium, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Ubworoherane Stadium, 15h00)
Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 22:
1. MBONYUMWAMI TAIBU (ESPOIR FC)
2. USABIMANA OLIVIER (ETINCELLES FC)
3. MALIPANGOU THEODORE CHRISTIAN (GASOGI UNITED)
4. ISHIMWE CHRSTIAN (AS KIGALI)