• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti
Dr Diane Gashumba avuga ko ikoranabuhanga ryamuritswe rizihutisha serivise zijyanye n’ubucuruzi bw’imiti

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Editorial 12 Dec 2017 IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ rizagabanya iminsi yo kubona ibyangombwa ku bacuruza imiti bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.

Byatangangarijwe mu muhango wo gutangiza iri koranabuhanga ku mugaragaro, wabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, rikaba rigenewe ibihugu byose bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, abacuruza imiti, abayobozi batandukanye ndetse n’ukuriye Ikigo Trade Mark East Africa (TMEA) ari cyo muterankunga w’iki gikorwa.

Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga muri EAC, avuga ko ubwo buryo buziye igihe kuko buje gukemura ibura ry’imiti ryajyaga ribaho.

Agira ati “Ubusanzwe ibura ry’imiti rikunze kugaragara mu bihugu byinshi byo ku isi. Ubu buryo rero buzatuma abacuruza imiti babona aho iri banyuze kuri Internet bityo byorohe kuyitumiza kuko bitazanyuzwa mu mpapuro hanyuma igere ku Banyarwanda bayikeneye byihuse”.

Arongera ati “Ubundi mu buryo busanzwe bw’impapuro, kwemererwa kuzana umuti mu gihugu byamaraga amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kubera ingendo no gusinyisha ahantu henshi. Kubera iri koranabuhanga, ibyo byose bizajya bikorwa mu munsi umwe n’ibitinda ibe itatu”.

Akomeza avuga ko ubwo buryo buzatuma imiti itumizwa izajya iza hasuzumwe ubuziranenge bwayo mu buryo bworoshye, bityo ntihazongere kubaho magendu mu icuruzwa ry’imiti.

JPEG - 563.5 kb
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bignjemo abacuruza imiti

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko hari byinshi iryo koranabuhanga rije gukemura byatumaga servisi itaba nziza.

Ati “Abashoramari bajyaga binubira itinda ry’amadosiye muri Minisiteri kubera gutinda kwigwaho bitewe n’ubuke bw’abakozi cyangwa bikaza birimo amakosa. Ibi bikaba byajyaga bituma bizinesi zitagenda neza none bigiye kujya byihuta n’ikurikirana ry’imisoro ryorohe yinjire yose nta kwibeshya”.

Akomeza avuga ko iki ari igikorwa gishimishije MINISANTE igezeho kuko kizagira ingaruka nziza ku buzima bw’Abanyarwanda.

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Editorial 03 Aug 2019
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Editorial 25 Oct 2018
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Editorial 28 Feb 2024
U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

Editorial 30 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”
POLITIKI

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 03 Dec 2016
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe
UBUKERARUGENDO

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Editorial 21 Mar 2020
Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak
Uncategorized

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Editorial 02 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru