• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Editorial 18 Jun 2024 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi iratabariza abaturage bugarijwe n’ubukene bukomeye, bukagaragarira cyane cyane mu ibura ry’imiti n’ibiribwa, dore ko ubu ngo Abarundi bashobora kwikora ku munwa nibura kabiri ku munsi ari mbarwa.

Aho ibintu bigeze, ngo igihangayikishije gusa ni ukubona ikijya mu nda gihagije, naho ngo kuvuga ibifite intungamubiri byo ni ubutesi.

Mu rwego rero rwo kugoboka abaturage, Perezida w’icyo gihugu Evariste Ndayishimiye yahereye ku bakozi bo mu biro bye, buri wese amugenera ikilo kimwe(1kg) cy’inyama.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukozi mukuru muri Perezidansi y’u Burundi, rirasaba buri mukozi kuba hafi agafata iryo geno ry’Umukuru w’Igihugu, kandi ngo utaboneka ntanohereze uzimufatra, ngo ntazagire icyo abaza bukeye, kuko Perezidansi idafite aho iraza izo nyama.

Igitangaje ni uko iryo tangazo rivuga nk’aho izo nyama zaguzwe na Perezida Ndayishimiye, kandi ari impano bagenewe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Burundi.

Ubusanzwe Perezida Ndayishimiye agereranya u Burundi n’ubusitani bwa Eden buvugwa muri Bibiliya, ngo kuko icyo gihugu ari nka paradizo ikungahaye kuri byose, birimo n’ibiribwa.

Amagambo ya Ndayishimiye ariko anabamo kwivuguruza no kwishongora ku baturage be bashonje, aho avuga ko we ntaho yahurira n’inzara ngo kuko ibigega bye bifigije.

Abahanga baragaragaza ko ubukungu bw’u Burundi bugeze aharindimuka kubera ruswa n’imiyoborere mibi. Mu kigega cy’igihugu nta devize rirangwamo, ku buryo gutumiza ibintu mu mahanga, nk’ibikomoka kuri peteroli, imiti, ifumbire n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ubu ari ihurizo.

Iyo miryango ndetse n’itangazamakuru bivugira ko ubukene mu Burundi atari ubwa none, ariko nibura hambere, nk’abaturanye n’u Rwanda ngo bashoboraga kwambuka bagaca incuro, cyangwa bakagobokwa n’abaturanyi, none umupaka urafunze ku ruhande rw’uBurundi.

Nk’uko bisanzwe rero mu bihugu nk’ibi byapfubye, abaturage, ba nyakugorwa, nibo barimo kwishyura ikiguzi cy’iyo mitegekere ya Ndayishimiye na CNDD-FDD ye iteye agahinda.

2024-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016
Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Editorial 27 Apr 2018
Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Editorial 24 Jun 2024
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Editorial 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri
Amakuru

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Muri Kenya barabyukira mu matora  arimo imibare myinshi
Mu Rwanda

Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Editorial 07 Aug 2017
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Editorial 25 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru