Mu gihe habura iminsi 26 ngo imikino y’igikombe cya Afurika CAN2022 itangire mu gihugu cya Cameroon, kugeza ubu ibihugu bibiri muri 16 byabonye itike yo gukina iyi mikino byamaze gutangaza ko bizakorera umwiherero mu rw’imisozi igihumbi.
Ikipe y’igihugu ya Senegal niyo yabanje gutangaza ko izakorera umwiherero hano mu Rwanda bitangajwe n’umutoza wayo Aliou Cisse, nyuma yaho kuri uyu wa mbere nibwo umutoza mushya wa Guinée Conakry Kaba Diawara nawe yemeje ko nabo bazakorera umwiherero mu Rwanda.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabyanditse birimo na Depeche Afrique, yatangaje ko impamvu ikipe ya Senegal izaza gukorera umwiherero mu Rwanda baje gusanga imiterere y’umujyi wa Bafoussam bazakiniramo imikino y’amatsinda ijya kumera nk’iyo mu Rwanda. Ni Intara y’imisozi miremire n’ubutumburuke nk’ubwo mu Rwanda.
Muri iyi nkuru bagize bati “Witegereje umujyi wa Bafoussam umujyi Senegal izakiniramo imikino y’igikombe cya Afurika uteye kimwe n’igihugu cy’u Rwanda harimo imisozi nk’iyaho, bityo umutoza Aliou Cissé ndetse n’abo bafatanya bahisemo gukorera umwiherero mu gihugu kimeze nk’umujyi bazakiniramo.”
Ku rundi ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Guinée Conakry, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu Kaba Diawara yari mu Kiganiro Talents d’Afrique kinyura kuri Canal+ yemeje ko nabo bazaza mu Rwanda kuhakorera umwiherero bitegura igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022.
Aya makipe yombi agiye kuza gukorera umwiherero mu Rwanda mu gihe yitegura iki gikombe cya Afurika kizakinwa guhera tariki ya 9 Mutarama 2022 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2022.
Aya makipe kandi aherereye mu itsinda rimwe rya B aho Senegal, Guinée Conakry barikumwe n’andi makipe abiri ariyo Malawi na Zimbabwe.
Ku bijyanye niba aya makipe azakina imikino n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, twagerageje kubaza mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ntibatwitaba ku murongo wa telefone ngendanwa.
Gusa hari amakuru avuga ko ikipe y’igihugu ya Guinée Conakry ishobora kuzakina n’Amavubi imikino ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon.
Kugeza ubu kandi ntuharamenyakana itariki nyayo aya makipe azagerera mu Rwanda, gusa bitewe n’igihe irushanwa rizatangirira aya makipe azagera mu gihugu hakiri kare kugirango itariki ya 9 Mutarama 2022 izasange yaramaze kugera muri icyo gihugu.