• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Editorial 04 Feb 2019 POLITIKI

Martin Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye abamushyigikiye n’imiryango mpuzamahanga, kutayaha agaciro ahubwo bakamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wayatsinze.

Komisiyo y’amatora ya Congo (CENI) yatangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57% , agasimbura Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18. Fayulu yari yagize 34.8% naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 23.8%.

Ni umwanzuro Fayulu, umwe mu bo bari bahanganye yahise yamagana, ndetse aregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga avuga ko ariwe wayatsinze n’amajwi 61% ariko ikirego cye rugitesha agaciro.

Nk’uko RFI yabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’abamushyigikiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu, Fayulu yongeye gutangaza ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora, asaba n’imiryango mpuzamahanga kudafata Tshisekedi nka Perezida wa RDC.

Fayulu yanasabye abayoboke b’impuzamashyaka Lamuka, gukomeza kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora yise ibinyoma, kuko ngo Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga bemeje Perezida utaratowe n’abaturage.

Ati “Mwarabibonye muri Venezuela? Bararwanye, barwaniye ubuzima bwabo, ntihazagire uwo mwemera ko abayobya, imbaraga za mbere ni twebwe abaturage.”

Yabwiye imiryango mpuzamahanga ko ‘Kubaha ubudahangarwa bw’abanye-Congo ari ukubaha ugushaka kw’abayituye n’ibyo bitoreye’.

Faluyu yasabye by’umwihariko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kudaha agaciro ibyemejwe na Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Ati “Ndasaba imiryango mpuzamahanga kutemera guverinoma yashyizweho na Joseph Kabila.”

Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge ariko biza kurangira Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Perezida ari Tshisekedi.

Faluyu yakomeje avuga ko azazenguruka igihugu ashishikariza abaturage guharanira intsinzi nyakuri.

Martin Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Félix Tshisekedi ari perezida wa Congo

2019-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Editorial 08 Nov 2017
Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 15 Sep 2018
Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Editorial 09 Apr 2019
Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Editorial 14 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump mu mazi abira
POLITIKI

Perezida Trump mu mazi abira

Editorial 25 Sep 2019
President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017
Video Clips

President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017

Editorial 08 Nov 2017
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Editorial 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru