• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Editorial 20 Oct 2017 Mu Rwanda

Murubanza rw’abo kwa Rwigara, Umushinjacyaha yavuze ko hari abandi bantu bari gushakishwa ku cyaha cyo guteza imvururu barimo Mugenzi Thabita Gwiza (umuvandimwe wa Adeline) uri muri Canada, Mukangarambe Xaverine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond uba mu Bubiligi na Tuyishimire Jean Paul uri i Boston muri Amerika.

Abo kwa Rwigara bashinjwa ko hari ibaruwa bandikiye Jeune Afrique nk’umuryango, ko Rwigara Assinapol yishwe na Leta, barangije bandikira Prime Insurance ko yishwe n’impanuka y’imodoka basaba ko yabagoboka. Ubushinjacyaha buvuga ko umuryango wari uzi ukuri ariko ‘ugakwiza impuha’.

-8381.jpg

Mugenzi Thabita Gwiza

Hari amajwi ngo Mukangemanyi yoherereje Mushayija amwangisha Abatutsi amubwira ko ari babi, amubwira ko hari abarokotse Jenoside leta yishe.

Hari n’ijwi yoherereje Mukangarambe amubwira ko iyi Leta ari iy’amabandi ngo yanze gukura ikiriyo cy’umwami. Hari n’iryo yoherereje Tabitha amubwira ko iyi Leta idashoboye gutegeka icyayo ari ukumara abantu.

Ngo yanamubwiye ko ari icyihebe, ko yikundira Radio Itahuka, amukangurira kwanga Leta ngo kuko icyayo ari ukwica gusa. Ngo hari aho yavuze ko iki gihugu ari icy’abasazi ndetse ko hari Jenoside iri imbere aha.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Adeline yaravuze ngo bitege akazaba no kuvuga ngo bitege Jenoside iri imbere aha bivuga ko hari umugambi mubisha afite.

Kayumba, Himbara mu mugambi

Mu bantu bashya bavugwa muri aya majwi harimo uwitwa Junduli bivugwa ko ari Benjamin Rutabana, umuntu wo mu muryango wo kwa Rwigara ari na we wabahuje n’uwo batazira izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye ukurikiye ubutasi muri RNC akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ku bitero bitandukanye byagiye bigabwa mu Rwanda mu gihe cyashize.

-8379.jpg

Kayumba Nyamwasa

Mu majwi ya mbere, havugwagamo Adeline yumvikana akoresha ibimenyetso mu kuvuga abantu, umwe akamwita Nzobe, hari n’undi yita Uw’Epfo. Gusa muri aya majwi yandi byumvikana neza ko uwo bita Uw’Epfo ari Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Undi uvugwa muri aya majwi ni David Himbara ariko we nta zina ry’irihimbano yahawemo kuko hamwe bamwita David ahandi Himbara.

-8380.jpg

David Himbara

Adeline yumvikana avuga ko hari ibyo atumvikanyeho na Diane ku muntu ngo wahoze ari inshuti ye ariwe bita Mukobanyi nk’izina ry’irihimbano muri iki kiganiro.

Ati “Nabwiye Muganga nti ntacyo nzongera kubwira Diane kuko namubwiye kuva kera, na Kabonero yaramubwiye ko ari umwicanyi we akavuga ngo igituma bavuga ko ari umwicanyi ni uko atahunze ngo natwe abantu bamwe bari gutekereza ko dukorana n’aba bantu kuko twahunze ndetse tukabipfa cyane, ati ‘wowe ntiwigeze ushaka no kubimenya […] nti ntabwo nshobora gushaka kumenya abicanyi, nti akorana n’ iyi leta, nti ashwi, ati ‘ni ibyo bagushyizemo’…ubwo nyine biba bibi ndamwihorera.”

Hari kandi aho Adeline yumvikana avuga ko Diane Rwigara afite abantu benshi bakorana mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi by’umwihariko ‘Mukobanyi’ ndetse ko uyu wari inshuti ye yigeze kwandikira Kayumba Nyamwasa na Davidi Himbara.

Humvikana kandi aho Adeline, umubyeyi wa Diane Rwigara, avuga mu mazina David Himbara ku butumwa yari yahawe na Muganga kugira ngo abumugezeho.

Mu magambo ye agira ati “Rero n’ejobundi, hari ibintu Muganga yambwiye nyine uriya Mukuru yamubwiye, noneho ako kanya telefone ye iba yapfuye WhatsApp, afata iyanjye iyo message ya Muganga iza Diane afite telefone yanjye arayibona, abonamo izina ry’uwo Mukobanyi, ibintu yari yabwiye uriya wo muri Afurika [Uw’epfo] ngo aragenda rero abibwira uriya […] ngo uriya Mukobanyi yandikiye Uw’Epfo, yandikira na Himbara ariko akoresheje telefone ya Diane. Ngo ababwira ngo nibamusubize nta kibazo ngo iye yibwe na bariya bo muri DMI ngo b’abasirikare noneho ngo yakoreshaga iya Diane. Noneho Uw’Epfo abwira Muganga ngo ambwire ngo uyu muntu akorana nabo, iyi telefone nibabwire Diane asibe izo message.”

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2024
Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Editorial 22 Aug 2017
Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Editorial 23 Dec 2016
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Editorial 06 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?
HIRYA NO HINO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 09 May 2017
Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Editorial 16 Jun 2017
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy’Isi.
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri Volleyball yisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy’Isi.

Editorial 14 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru