Ibihangange by’abakinnyi basiganwa ku magare mu Rwanda, bitabiriye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018, aho Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yasize abandi, ariko Gasore Hategeka agahembwa nk’uwahize abandi mu mwaka w’imikino wose.
Isiganwa rizenguruka u Rwanda umwaka wose, Rwanda Cycling Cup, ritegurwa ku bufatanye na Cogebanque na Skol ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018.
Ku munsi waryo wa nyuma ryitabiriwe n’ibihangange by’abanyarwanda bikina hanze yarwo nka Valens Ndayisenga wakinaga muri POC de Lumiere yo mu Bufaransa, Areruya Joseph wa Delko Marseille Province yo mu Bufaransa na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.
Aba bagombaga guhangana n’abakina mu Rwanda bafite amazina akomeye nka Didier Munyaneza wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2017 na Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015.
Abasiganwa mu cyiciro cy’abagabo bahagurutse i Remera kuri stade Amahoro ariko ibihe byabo bitangira kubarwa barenze Sonatubes, basatira Kicukiro Centre.
Banyuze i Nyanza ya Kicukiro berekeza mu Bugesera – Nyamata – Ramiro bagera Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bakiri igikundi ntawe urasiga abandi.
Mu gihe iki gikundi cy’abakinnyi 29 bakinnye iri isiganwa bageraga i Ramiro bagaruka i Kigali abakinnyi umunani bakoresheje imbaraga nyinshi bacomoka mu gikundi.
Abo ni; Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana, Hakiruwizeye Samuel, Patrick Byukusenge, Mugisha Moïse, Twizerane Mathieu na Eric Manizabayo bita Karadiyo.
Aba bakinnyi basize igikundi kirimo Areruya Joseph inyuma binjira i Nyamata bakiri kumwe ariko barenze ikiraro cya Nyabarongo haba impanduka.
Bazamuka umusozi wa Gahanga Mugisha Samuel na bazina we Mugisha Moïse ukinira Skol Fly Cycling Club bacomotse mu gikundi basesekara Kicukiro bari imbere basize igikundi kibari inyuma amasegonda 48.
Bazamutse umuhanda w’amabuye ujya ku Gisimenti bagera kuri stade Amahoro bakomeza Controle Technique – Kimironko – Kibagabaga – Nyarutarama – RDB – kuri Cogebanque – bagaruka kuri Stade Amahoro, umuhanda basabwaga kuzengurukamo inshuro eshatu.
Bazenguruka ku nshuro ya gatatu Twizerane Mathieu wa Huye CCA yakoresheje imbaraga nyinshi afata ba Mugisha bombi bari imbere.
Barenze ku Gishushu basatira ibilometero bibiri bya nyuma muri 159,3Km byari bigize isiganwa, Mugisha Samuel yakandagiye igare yanikira abandi.
Yakurikiwe na Twizerane Mathieu, Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa gatatu, Jean Bosco Nsenginana aba uwa kane naho Hakiruwizeye Samuel aza ku mwanya wa gatanu. Mugisha Moïse wayoboye isiganwa ibilometero byinshi yasoreje ku mwanya wa gatandatu.
Mugisha Samuel yegukanye igihembo cy’uwegukanye isiganwa ry’uyu munsi naho Gasore Hategeka ahembwa nk’uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2018 yose.