• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mugisha Samuel yegukanye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018

Mugisha Samuel yegukanye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018

Editorial 16 Dec 2018 IMIKINO

Ibihangange by’abakinnyi basiganwa ku magare mu Rwanda, bitabiriye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018, aho Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yasize abandi, ariko Gasore Hategeka agahembwa nk’uwahize abandi mu mwaka w’imikino wose.

Isiganwa rizenguruka u Rwanda umwaka wose, Rwanda Cycling Cup, ritegurwa ku bufatanye na Cogebanque na Skol ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018.

Ku munsi waryo wa nyuma ryitabiriwe n’ibihangange by’abanyarwanda bikina hanze yarwo nka Valens Ndayisenga wakinaga muri POC de Lumiere yo mu Bufaransa, Areruya Joseph wa Delko Marseille Province yo mu Bufaransa na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.

Aba bagombaga guhangana n’abakina mu Rwanda bafite amazina akomeye nka Didier Munyaneza wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2017 na Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015.

Abasiganwa mu cyiciro cy’abagabo bahagurutse i Remera kuri stade Amahoro ariko ibihe byabo bitangira kubarwa barenze Sonatubes, basatira Kicukiro Centre.

Banyuze i Nyanza ya Kicukiro berekeza mu Bugesera – Nyamata – Ramiro bagera Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bakiri igikundi ntawe urasiga abandi.

Mu gihe iki gikundi cy’abakinnyi 29 bakinnye iri isiganwa bageraga i Ramiro bagaruka i Kigali abakinnyi umunani bakoresheje imbaraga nyinshi bacomoka mu gikundi.

Abo ni; Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana, Hakiruwizeye Samuel, Patrick Byukusenge, Mugisha Moïse, Twizerane Mathieu na Eric Manizabayo bita Karadiyo.

Aba bakinnyi basize igikundi kirimo Areruya Joseph inyuma binjira i Nyamata bakiri kumwe ariko barenze ikiraro cya Nyabarongo haba impanduka.

Bazamuka umusozi wa Gahanga Mugisha Samuel na bazina we Mugisha Moïse ukinira Skol Fly Cycling Club bacomotse mu gikundi basesekara Kicukiro bari imbere basize igikundi kibari inyuma amasegonda 48.

Bazamutse umuhanda w’amabuye ujya ku Gisimenti bagera kuri stade Amahoro bakomeza Controle Technique – Kimironko – Kibagabaga – Nyarutarama – RDB – kuri Cogebanque – bagaruka kuri Stade Amahoro, umuhanda basabwaga kuzengurukamo inshuro eshatu.

Bazenguruka ku nshuro ya gatatu Twizerane Mathieu wa Huye CCA yakoresheje imbaraga nyinshi afata ba Mugisha bombi bari imbere.

Barenze ku Gishushu basatira ibilometero bibiri bya nyuma muri 159,3Km byari bigize isiganwa, Mugisha Samuel yakandagiye igare yanikira abandi.

Yakurikiwe na Twizerane Mathieu, Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa gatatu, Jean Bosco Nsenginana aba uwa kane naho Hakiruwizeye Samuel aza ku mwanya wa gatanu. Mugisha Moïse wayoboye isiganwa ibilometero byinshi yasoreje ku mwanya wa gatandatu.

Mugisha Samuel yegukanye igihembo cy’uwegukanye isiganwa ry’uyu munsi naho Gasore Hategeka ahembwa nk’uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2018 yose.

Areruya Joseph ntabwo yari mu bihe byiza

2018-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Editorial 03 Dec 2016
CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

Editorial 17 Jul 2019
Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Editorial 28 Feb 2020
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Editorial 18 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN
ITOHOZA

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Editorial 22 Nov 2016
Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Editorial 27 Dec 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru