Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa Gicuti warangiye ikipe U Rwanda rutsiinze ibitego 3-0.
Muri uyu mukino wari uwo gufasha Guinea kwitegura igikombe cya Afurika 2021 kizatangira tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 5 Gashyantare 2022, naho ku ruhande rw’u Rwanda ho kwari ugutegura imikino y’igikombe cya Afurika 2023 ndetse na CHAN.
Uyu mukino wabonetsemo ibitego byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ubwo hari ku munota wa 22, Danny Usengimana watsinze kuwa 46 ndetse na Muhozi Fred uzwi nka Ngolo Kante wabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 w’umukino.
Muri uyu mukino rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri niwe wari kapiteni w’Amavubi ndetse akaba yanatsinze igitego mu ikipe y’igihugu akaba yatsindaga igitego cya gatanu mu ikipe y’igihugu yatangiye gukinira mu mwaka wa 2016.
Danny Usengimana nawe bakinana muri Police FC nawe yaboneye Amavubi igitego, iki kikaba cyabaye icya kabiri mu rugendo rwe mu ikipe y’igihugu, yatsinze igitego nyuma y’imyaka 4 n’iminsi 178 abonye ikindi ubwo Amavubi yatsindaga Maroc ibitego 2-0.
Muhozi Fred ukinira ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi, bwari ubwambere ahamagawe mu mavubi ndetse ahita abona igitego, uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’Amavuko akomeje kwitwara neza mu mikino arimo gukina kuko uyu mwaka wa 2021-2022 mu ikipe ye amaze kubanzamu kibuga incuro 4 ndetse akaba afite ibitego 3 harimo bibiri yatsinze Rayon Sports.
Mu bindi byaranze ikipe y’igihugu yatsinze ni uko harimo kandi abakinnyi bari bakinnye umukino wabo wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, baba abanjemo ndetse uyu munsi ndetse n’abahamagarwaga ntiabkine, aha twavuga nk’umunyezamu Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement ndetse na Muhozi Fred.
Hagati y’u Rwanda ndetse na Guine hategerejwe undi mukino uzakinwa kuwa kane w’iki cyumweru nawo uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera mbere y’uko buzacya Guinea yerekeza muri Cameroon gukina imikino y’igikombe cya Afurika.
Muri iki gikombe Guinea iri mu itsinda rimwe na Sengal, Zimbabwe ndetse na Malawi.