• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Editorial 27 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga ifungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye umugabo witwa Mutsindashyaka Jean Damascene kubera ubwambuzi bushukana bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80, iki cyaha akaba yaragikoze yiyita Umupolisi w’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere , Chief Inspector of Police (CIP) John Bosco Karega yavuze ko amakuru y’ubwo bwabuzi bushukana yatanzwe n’uwo yatse ayo mafaranga witwa Ingabire Claudine amubeshya ko azamushakira akazi mu mushinga w’uburobyi bw’amafi (Kivu Fishing Project), uyu mushinga ukaba ari baringa kubera ko utabaho mu karere ka Muhanga.

CIP Karega yavuze ko Mutsindashyaka, ufite imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa Nyamabuye ku itariki 25 Kamena ahagana saa tatu za mu gitondo.

Asobanura uko yafashwe, CIP Karega yagize ati:”Ku munsi yafashweho, Mutsindashyaka yabwiye Ingabire ko ari umupolisi w’u Rwanda kandi ko aziranye n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Muhanga ku buryo ashobora kumushakira akazi muri uwo mushinga wa baringa. Ingabire yagize amakenga, maze abaza abandi niba koko uwo mushinga ubaho.Yaje kumenya ko utabaho, maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

CIP Karega yongeyeho ko basatse mu nzu ya Mutsindashyaka maze basangamo ibyangombwa by’ibyiganano by’uwo mushinga utabaho, fotokopi esheshatu z’ibyemezo by’amashuri by’abantu batandukanye n’amafoto magufi ane ya bamwe muri bo.

Mu butumwa bwe, CIP Karega yagize ati:” Umupolisi w’u Rwanda agira ibimuranga birimo ikarita y’akazi n’impuzankano. Ikindi kandi Polisi y’u Rwanda ntishakira abantu imirimo. Abantu bakwiye kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba barahari. Uzababona cyangwa akamenya amakuru y’ibikorwa nk’ibi by’ubwambuzi bushukana azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda n’inzego zibishinzwe.”

-3066.jpg

Nahamwa n’icyaha, Mutsindashyaka azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Editorial 19 May 2024
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Editorial 01 Jun 2016
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda
Mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2017
APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland
IMIKINO

APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

Editorial 15 Feb 2016
Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.
Uncategorized

Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Editorial 04 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru