Madamu Muhongerwa Patricie niwe watorewe kuba Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aho yasimbuye Kazayire Judith uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Muhongerwa wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisitiri y’Ububanyi n’amahanga, yari ahanganiye uwo mwanya na Pravda Mpfurankunda.
Muhongerwa yagize amajwi 114 naho Mpfurankunda bari bahanganye agira amajwi 39.
Muhongerwa, umubyeyi w’abana batatu yari asanzwe ari umujyanama watorewe mu Karere ka Kicukiro.
Avuka mu Karere ka Nyagatare ndetse yigeze kuba Perezida w’Inama Njyanama yaho, mbere yo kwegura akaza gukorera mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yibukije Muhongerwa ko kuba yatowe ari igihango ku baturage batuye Umujyi wa Kigali, gusa amumara impungenge ko asanze abandi bayobozi bazamufasha.
Yagize ati “Iki ni igihango wagiranye n’abanyarwanda, by’umwihiriko ni igihango wagiranye n’igihugu . Ariko amajwi wabonye arakwereka ko abagutoye bazagufasha ntugire ubwoba rero ugire icyizere.”
Yakomeje agira ati “Madame Muhongerwa inzego ’zibanze si ubwa mbere uzibayemo ubonye umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo wajyaga utangira icyerecyezo.”
Minisitiri Kaboneka yari yitabiriye uyu muhango