Nyuma yo gutabwa muri yombi ari kumwe na mugenzi we mu kwezi kwa Nyakanga 2015 akekwaho ubufatanyanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi , Bwana Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32, ukomoka mu Karere ka Gasabo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho (consultant) kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe akaba yaravugaga ko yigisha mu ishuri rikuru ryo muri Nyagatare( East African University), ndetse polisi ikamwereka itangazamakuru kuwa 20 Nyakanga 2015, kuri ubu aravuga ko ubutabera bwamugize umwere ku cyaha yakekwagaho.
Uyu mugabo uvuga ko itabwa muri yombi rye ryamugizeho ingaruka zikomeye cyane cyane mu bijyanye n’akazi yakoraga, aho ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru yavugaga ko atarasubira ku kazi kubera iyi mpamvu, yifuje kongera kuvugana n’itangazamakuru ngo ryongere rimugarurire isura dore ko ryari ryanagize uruhare mu gutangaza iyi nkuru y’ifatwa rye.
Ubwo yabonanaga n’itangazamakuru rero mu cyumweru gishize, yaje yitwaje impapuro zigaragaza uko urubanza rwe rwagenze n’uko rwarangiye kugirango agirwe umwere.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwaciye uru rubanza RP0659/15/TB/KCY mu ruhame kuwa 23 Ukwakira 2015, aho icyaha yashinjwaga cyo kumena ibanga ry’akazi giteganywa n’ingingo ya 98 kandi kigahanishwa ingingo ya 283 y’itegeko ngenga No 01/2012 ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
Mujyanama Elisaphan Philos
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’irangiza rubanza, urukiko rwanzuye rwemeza ko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi Mujyanama Elisaphan Philos na mugenzi we, Ntaganda John bareganwaga kitabahama, maze ruhita rutegeka ko bahita barekurwa bakimara gusomerwa. bakagirwa abere.
Source: Bwiza.com