Ku mugoroba wo kuri uyu gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo umusifuzi mpuzamahanga w’u Rwanda, Salima Rhadia Mukansanga ahawe igihembo cya FORBES Woman Africa Sports Sports mu birori byabereye i Pretoria muri Afurika yepfo.
Mukansanga yari mu bagore b’indashyikirwa bamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2022 bitewe n’imirimo yamuranze cyane kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar.
Uyu mwali w’imyaka 34, wabaye umugore wa mbere w’umunyafurika witwaye neza mu muri icyo gikombe cy’Isi cy’Abagabo 2022, yaraye atwaye icyo gihembo cyari giheruka gufatwa na Tatjana Schoenmaker wo muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuba umugore wa mbere woga metero 200.
Tatjana Schoenmaker yari yatwaye icyo guhembo cya 2022 nyuma yaho yegukanye umudari wa zahabu anashyiraho amateka mashya ku isi mu mikino Olempike yari yabereye i Tokyo, icyo gihe yari yabaye uwambere muri metero 200 akoresheje mu gihe kitarenze iminota 2, n’amasegonda 19.
Mukansa Salima ahawe iki gihembo, nyuma yaho kandi yari ku rutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika mu 2022, ni urutonde rwakoze na BBC.
Iki gihembo Mukansanga yakiriye, gitangwa ku mugore wahize abandi bagore ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo mu byiciro bitandukanye harimo ababa mu bucuruzi, politiki, ubuhanzi, siporo, sosiyete sivile no mu Buzima.
Ibi bihembo bitangwa bihurirana n’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa ku ya 8 Werurwe buri mwaka.