Umugore witwa Mukarurangwa Claudine yahawe ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshye ko yahunze igihugu kubera itotezwa yakorerwaga kuko yashyigikiye Diane Rwigara washatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017.
Mukarurangwa yageze muri Leta ya Maine muri Werurwe 2018. Yahise atangira inzira yo gushaka ubuhungiro, avuga ko “ari guhunga itotezwa yakorewe mu Rwanda.’’
Ikinyamakuru cyitwa Central Maine cyatangaje ko Mukarurangwa yavuze ko yafunzwe ibyumweru bibiri kubera umubano yari afitanye na Diane Rwigara.
Abamuzi neza bagaragaza ko ibyo yavuze ari innkuru mpimbano. Icya mbere bashingiraho ni uko nta na hamwe inkuru y’iki kinyamakuru igaragaza ko kwiyamamaza kwa Diane Rwigara kwajemo kidobya yatewe no gushaka gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Icya kabiri ni uko Mukarurangwa atigeze ashyigikira Diane Rwigara ahubwo yari inyuma ya Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Bagaragaza ibihamya by’amashusho yafashwe akuwe ku rukuta rwe rwa Facebook amugaragaza we n’umuryango we bashyigikiye Perezida Kagame na FPR. Hari n’amafoto menshi kuri Facebook ye agaragaza ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR mu matora ya 2017.
Amwe mu mafoto agaragara ku rukuta rwa facebook ya Mukarurangwa Claudine
Mukarurangwa anagaragara ku mafoto ari kumwe n’abahungu be Nshuti Kevin na Shima Kelly. Umwe muri bo yari yambaye ingofero itatse amabara ya FPR y’umutuku n’umweru afite n’ibendera ry’ubururu nk’ubw’ibicu. Hari n’amafoto agaragaza aba bana bambaye imipira ya FPR, nyina wari ufite akanyamuneza abari hagati.
Hari n’amashusho abagaragaza kandi mu mpuzankano ya gisirikare, umwambaro uhabwa abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza iyo bari mu ngando zashyizweho nk’uburyo bwo kwigisha abato gukunda igihugu.
Iki kinyamakuru cyanditse ko Mukarurangwa atigeze agaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Rwigara ndetse no mu gihe yari mu rukiko. Ku rukuta rwe rwa Facebook, amafoto yo ajyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Rwigara Diane nta na hamwe ari.
Mukarurangwa Claudine wari umukunzi w’iraha mu tubare two mu mujyi wa Kigali
Umwe mu baziranye na we wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yavuze ko “Niba uyu mugore hari aho yashatse ubuhungiro avuga ko yari mu bashyigikiye Rwigara Diane, byaba bisebeje cyane.’’
Yakomeje ati “Ni umunyamuryango wa FPR kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanashinga Guverinoma nshya.”
Abamuzi bavuga kandi ko nta makuru bigeze bamenya ku ifungwa rye ku mpamvu iyo ariyo yose.
Undi mutangabuhamya yagize ati “Niba Claudine ari muri Amerika kubera kubeshya ko yafunzwe ngo abone ubuhungiro, ni ikindi kinyoma.’’
Magingo aya uyu mubyeyi yahawe ubuhungiro i Maine, aho amaze amezi icyenda. Yatangiye ubuzima bushya ndetse ategereje guhabwa impapuro zimwemerera kuhakorera.
Abamuzi neza bahuza ihunga rye n’indi mpamvu itandukanye n’ibyo yavuze ku Rwanda.
Umwe mu bagore b’inshuti ze za hafi utuye mu Kiyovu yavuze ko “Claudine yavuye mu Rwanda kuko yari amaze gukena.’’
Umwe mu bo bakoranaga ubucuruzi yagarutse ku myitwarire ye mu buzima busanzwe ati “Claudine ni umuntu wakundaga kuryoshya, abagabo, kubaho mu buzima bwiza kandi adakora cyane.’’
Mukarurangwa ngo yakundaga kumara ijoro ryose mu birori, akirirwa aryamye ndetse mu mpera z’icyumweru yajyaga kubyina yavayo akaryama akabyuka mu masaha yo kurya.
Kuba yari umuntu ukunda iraha, gukora ingendo za kure kandi ahantu hahenze ngo ni byo byatumye atangira gufatwa n’ubukene.
Ubusanzwe yashakanye na Nyamutera Vianney wari umugabo wa mbere wa batandukana mu 2006, kuko atari agishoboye kubana na we.
Muri icyo gihe Mukarurangwa yagiye mu Busuwisi gusura inshuti ye ibana n’umugabo w’i Burayi.
Iyo nshuti ngo yamufashije guhura n’Umwongereza witwa Andrew Nightingale, batangira kuganira.
Ahagana mu 2010, Nightingale yaje i Kigali, aho yahamirije isezerano ryo gushyingirwa na Mukarurangwa.
Bivugwa ko Nightingale yamuhaye amafaranga menshi ndetse anagura inzu ebyiri i Kigali zirimo iyo mu Kiyovu ifite agaciro ka miliyoni 250 Frw n’indi iri i Gacuriro yaguzwe miliyoni 100 Frw.
Nyuma y’umwaka babana, mu 2011, Andrew Nightingale yitabye Imana ubwo yiteguraga kujya i Burayi. Isuzuma ryo kwa muganga ryagaragaje ko yahitanwe n’umutima.
Uyu mugore yahise asigarana inzu ebyiri n’amafaranga atazwi ingano yahawe n’umugabo we.
Umwe mu nshuti ze bamaranaga amajoro menshi yavuze ko “Bidatinze yahise atangira kwitwara nk’udatekereza ku hazaza, ahora yinezeza aherekejwe n’abasore bato. Urabibona ko kubaho muri ubwo buzima mu myaka irindwi nta kazi ufite, amafaranga ageraho agashira.’’
Yavuze ko ari mu Rwanda, nta wigeze amutera ubwoba ko azatabwa muri yombi.
Iyi nshuti ye kuva mu myaka 10 ishize yashimangiye ko niba yaravuye mu Rwanda byatewe no kuba amafaranga yaramushiranye.
Iti “Mukarurangwa yagurishije inzu, yakoresheje amafaranga yose ndetse yanagurishije imodoka. Byari kuba bimwaye kubaho nta mafaranga. Iyo niyo mpamvu ishoboka yatumye agenda.
sage
Iyo nkuru ndabona nta kintu idufasha. Mukota nka radio rutwitsi
Sacyega
Iyi ntabwo ari inkuru , ni iby’umuntu ku giti cye ,mujye mwandika ibifite akamaro
Albmaka
Uyu mugore yaryoshya ibintu kbs mumpe contact ze nzamwisurire