• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Editorial 07 Jan 2019 ITOHOZA

Umugore witwa Mukarurangwa Claudine yahawe ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshye ko yahunze igihugu kubera itotezwa yakorerwaga kuko yashyigikiye Diane Rwigara washatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017.

Mukarurangwa yageze muri Leta ya Maine muri Werurwe 2018. Yahise atangira inzira yo gushaka ubuhungiro, avuga ko “ari guhunga itotezwa yakorewe mu Rwanda.’’

Ikinyamakuru cyitwa Central Maine cyatangaje ko Mukarurangwa yavuze ko yafunzwe ibyumweru bibiri kubera umubano yari afitanye na Diane Rwigara.

Abamuzi neza bagaragaza ko ibyo yavuze ari innkuru mpimbano. Icya mbere bashingiraho ni uko nta na hamwe inkuru y’iki kinyamakuru igaragaza ko kwiyamamaza kwa Diane Rwigara kwajemo kidobya yatewe no gushaka gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Icya kabiri ni uko Mukarurangwa atigeze ashyigikira Diane Rwigara ahubwo yari inyuma ya Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Bagaragaza ibihamya by’amashusho yafashwe akuwe ku rukuta rwe rwa Facebook amugaragaza we n’umuryango we bashyigikiye Perezida Kagame na FPR. Hari n’amafoto menshi kuri Facebook ye agaragaza ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR mu matora ya 2017.

Amwe mu mafoto agaragara ku rukuta rwa facebook ya Mukarurangwa Claudine

Mukarurangwa anagaragara ku mafoto ari kumwe n’abahungu be Nshuti Kevin na Shima Kelly. Umwe muri bo yari yambaye ingofero itatse amabara ya FPR y’umutuku n’umweru afite n’ibendera ry’ubururu nk’ubw’ibicu. Hari n’amafoto agaragaza aba bana bambaye imipira ya FPR, nyina wari ufite akanyamuneza abari hagati.

Hari n’amashusho abagaragaza kandi mu mpuzankano ya gisirikare, umwambaro uhabwa abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza iyo bari mu ngando zashyizweho nk’uburyo bwo kwigisha abato gukunda igihugu.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Mukarurangwa atigeze agaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Rwigara ndetse no mu gihe yari mu rukiko. Ku rukuta rwe rwa Facebook, amafoto yo ajyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Rwigara Diane nta na hamwe ari.

Mukarurangwa Claudine wari umukunzi w’iraha mu tubare two mu mujyi wa Kigali

Umwe mu baziranye na we wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yavuze ko “Niba uyu mugore hari aho yashatse ubuhungiro avuga ko yari mu bashyigikiye Rwigara Diane, byaba bisebeje cyane.’’

Yakomeje ati “Ni umunyamuryango wa FPR kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanashinga Guverinoma nshya.”

Abamuzi bavuga kandi ko nta makuru bigeze bamenya ku ifungwa rye ku mpamvu iyo ariyo yose.

Undi mutangabuhamya yagize ati “Niba Claudine ari muri Amerika kubera kubeshya ko yafunzwe ngo abone ubuhungiro, ni ikindi kinyoma.’’

Magingo aya uyu mubyeyi yahawe ubuhungiro i Maine, aho amaze amezi icyenda. Yatangiye ubuzima bushya ndetse ategereje guhabwa impapuro zimwemerera kuhakorera.

Abamuzi neza bahuza ihunga rye n’indi mpamvu itandukanye n’ibyo yavuze ku Rwanda.

Umwe mu bagore b’inshuti ze za hafi utuye mu Kiyovu yavuze ko “Claudine yavuye mu Rwanda kuko yari amaze gukena.’’

Umwe mu bo bakoranaga ubucuruzi yagarutse ku myitwarire ye mu buzima busanzwe ati “Claudine ni umuntu wakundaga kuryoshya, abagabo, kubaho mu buzima bwiza kandi adakora cyane.’’

Mukarurangwa ngo yakundaga kumara ijoro ryose mu birori, akirirwa aryamye ndetse mu mpera z’icyumweru yajyaga kubyina yavayo akaryama akabyuka mu masaha yo kurya.

Kuba yari umuntu ukunda iraha, gukora ingendo za kure kandi ahantu hahenze ngo ni byo byatumye atangira gufatwa n’ubukene.

Ubusanzwe yashakanye na Nyamutera Vianney wari umugabo wa mbere wa batandukana mu 2006, kuko atari agishoboye kubana na we.

Muri icyo gihe Mukarurangwa yagiye mu Busuwisi gusura inshuti ye ibana n’umugabo w’i Burayi.

Iyo nshuti ngo yamufashije guhura n’Umwongereza witwa Andrew Nightingale, batangira kuganira.

Ahagana mu 2010, Nightingale yaje i Kigali, aho yahamirije isezerano ryo gushyingirwa na Mukarurangwa.

Bivugwa ko Nightingale yamuhaye amafaranga menshi ndetse anagura inzu ebyiri i Kigali zirimo iyo mu Kiyovu ifite agaciro ka miliyoni 250 Frw n’indi iri i Gacuriro yaguzwe miliyoni 100 Frw.

Nyuma y’umwaka babana, mu 2011, Andrew Nightingale yitabye Imana ubwo yiteguraga kujya i Burayi. Isuzuma ryo kwa muganga ryagaragaje ko yahitanwe n’umutima.

Uyu mugore yahise asigarana inzu ebyiri n’amafaranga atazwi ingano yahawe n’umugabo we.

Umwe mu nshuti ze bamaranaga amajoro menshi yavuze ko “Bidatinze yahise atangira kwitwara nk’udatekereza ku hazaza, ahora yinezeza aherekejwe n’abasore bato. Urabibona ko kubaho muri ubwo buzima mu myaka irindwi nta kazi ufite, amafaranga ageraho agashira.’’

Yavuze ko ari mu Rwanda, nta wigeze amutera ubwoba ko azatabwa muri yombi.

Iyi nshuti ye kuva mu myaka 10 ishize yashimangiye ko niba yaravuye mu Rwanda byatewe no kuba amafaranga yaramushiranye.

Iti “Mukarurangwa yagurishije inzu, yakoresheje amafaranga yose ndetse yanagurishije imodoka. Byari kuba bimwaye kubaho nta mafaranga. Iyo niyo mpamvu ishoboka yatumye agenda.

2019-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Editorial 04 Oct 2018
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2020
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2016

3 Ibitekerezo

  1. sage
    January 7, 201910:12 am -

    Iyo nkuru ndabona nta kintu idufasha. Mukota nka radio rutwitsi

    Subiza
  2. Sacyega
    January 7, 20195:57 pm -

    Iyi ntabwo ari inkuru , ni iby’umuntu ku giti cye ,mujye mwandika ibifite akamaro

    Subiza
  3. Albmaka
    January 8, 20191:26 pm -

    Uyu mugore yaryoshya ibintu kbs mumpe contact ze nzamwisurire

    Subiza

Leave a Reply to Sacyega Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea
POLITIKI

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Editorial 23 Apr 2017
Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4
Amakuru

Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Editorial 27 Apr 2023
Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!
Amakuru

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Editorial 03 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru