Mukura VS, yubatse amateka nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, yasezereye Al Hilal Obayed yo muri Sudani kuri penaliti 5-4.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko aba Mukura VS bari muri Stade Huye bita Imbehe ya Mukura VS, bitereye hejuru saa 17:37 ubwo amateka yandikwaga ikipe yabo itsindira itike yo gukina ijonjora rya gatatu ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.
Iyo saha niyo Umurundi Ndayishimiye Christophe yatereyeho Penaliti ya gatanu yasoje izindi. Byabaye ngombwa ko zitabazwa kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino umutoza Haringingo Francis yari yahisemo gukinisha abakinnyi benshi basatira.
Uyu mukino wo kwishyura wayobowe n’abasifuzi bakomoka muri Eswatini barimo Thulani Zibandze, Sifiso Nximulo, Zamani Thulani na Mbogiseni Eliot. Watangiye ikipe ya Mukura VS ikinira cyane mu rubuga rwa Al Hilal Obayed.
Ku munota wa 15, Mukura yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ariko umupira wazamukanywe na Mutijima Janvier awuha Bertrand Iradukunda arihuta cyane agera imbere y’izamu ariko agongana na mugenzi we Lomami Frank bituma umupira bawamburwa na ba myugariro ba Hilal.
Ntabwo abakinnyi ba Mukura bacitse intege kuko ku munota wa 30 yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe ku ishoti rikomeye Umurundi Gael Duhayindavyi yateye ariko umunyezamu Mohammed arikuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko abakunzi ba Mukura VS bakubita agatoki ku kandi kuko babonaga byashobokaga ko babona intsinzi muri iyi minota 45.
Mu gice cya kabiri umutoza Frank Nutall wa Hilal yabonye akomeje gusatirwa akuramo abakinnyi bakina basatira barimo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sudani Mudather El Taib, abasimbuza abakina bugarira nka Abdelrahim Hassan.
Umutoza Haringingo bita Mbaya yabibonye we yongera imbaraga mu busatirizi ashyira mu kibuga Iddy Saidi Djuma na Ndizeye Innocent mu myanya ya myugariro Rugirayabo Hassan na Iradukunda Bertrand.
Gusa izi mpinduka zose ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusaruro usa n’uwabonetse muri Sudani.
Hitabajwe penaliti
Icyizere cy’abakunda Mukura VS cyari cyinshi kuko banatwaye igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports kuri penaliti. Gusa n’ubwoba bwari bwinshi nubwo bwaje gutwikirizwa ibyishimo byinshi.
Abakinnyi batanu ba Mukura VS bateye penaliti bose bazinjije. Abo ni Gael Duhayindavyi, Iddy Saidi Djuma, Innocent Ndizeye na Christophe Ndayishimiye. Hilal yo yasezerewe kuko yahushije penaliti imwe yatewe na Yousuf Ibrahim ku giti cy’izamu.
Ikipe ya Mukura VS kuri ubu ihagaze neza [ foto igihe]
Mukura VS ntabwo iramenya iyo bizahura mu cyiciro gikurikiraho kuko bizasaba tombola iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018.