• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rukomeje kumva abatangabuhamya bashinja Bernard Munyagishari kuba yaragize uruhare rukomeye mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi, na we ubwe akiyicira bamwe.

Umutangabuhamya w’ubushinjyacyaha bwagaragarije urukiko ko ibyo avuga byarufasha, ni uwari escort (uwarindaga) Munyagishari mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu ni we wahise amushinja, arindiwe umutekano.

Uyu mutangabuhamya yahawe izina rya ‘MDE’, yahamije imbere y’urukiko ko azi neza Bernard Munyagishari kuva na mbere ya Jenoside kandi ibyo amushinja bimwe babikoranye.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko we ubu afungiye icyaha gisanzwe cya ruswa, yatanze atwaye ikinyabiziga. Ariko yemeye icyaha cya jenoside, agisabira imbabazi arekurwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko azi Munyagishari yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Rubavu, ari na ho we yigaga mu mwaka wa kane.

Asobanura ko nubwo yari muto, buri munyeshuri wese yari azi Munyagishari kuko yakundaga umupira w’amaguru, anawubashishikariza. Mu 1993 ni bwo yatangiye kumurinda.

Akomeza avuga ko mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka i Gisenyi, Bernard Munyagishari yayinjiyemo akaba ari na we ngo wari ukuriye Interahamwe.

Yasobanuye ko yagiriwe icyizere cyo kurinda Munyagishari, asunitswe na mwene wabo wayoboraga Interahamwe muri Kigali.

Ku byo amushinja ku gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyikora, MDE agaragaza ko Munyagishari bahuriraga muri mitingi ku biro by’ishyaka rya MRND i Gisenyi, aho bitaga ku Ngoro ya Muvoma.

Uretse aho, uyu mutangabuhamya agaragaza ko Munyagishari yabatozaga imbunda kuri stade. Iyi myitozo akavuga ko yari igamije kurwanya Inyenzi (Inkotanyi). Uko kwitozaga byakorwaga akavuga ko na za mitingi zakomezaga.

Muri izo mitingi, umutangabuhamya yagaragaje ko Munyagishari yabashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi. Ngo yababwiraga ko bagomba gutandukanya Inyenzi n’Abahutu bakifashisha ahanditse izina ‘Tutsi” mu ndangamuntu.

Yagaragaje ko za bariyeri zakozwe, abafashwe bakajya banajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi.

Muri izo mitingi, yagaragaje ko bagiye i Kigali kuzana ibikoresho birimo imipanga n’udushoka. Ibi bikoresho ngo bakaba barabihawe ku nkunga ya Kabuga Felisiyani. Uyu akaba ari mu bagihigishwa uruhindu, wanashyiriweho igihembo n’Amerika ku wuzatanga makuru agafatwa.

Yavuze ko Kabuga yababwiye ngo ‘ibyo bikoresho ntibizapfe ubusa.’ Ibi bikoresho byaje gutangirwa ku mugaragaro ku Ngoro ya Muvoma.

MDE yabwiye urukiko ko mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, indege y’uwari Perezida Habyarima yaraye ihanuwe, Munyagishari yasanze abantu benshi ku ngoro ya Muvoma, bamwe batanazi iby’urupfu rwa Hyabyarimana.

Akihagera, MDE avuga ko yababwiranye uburakari ati “Umukuru w’igihugu yapfuye none muri aha?” Akomeza avuga ko yababwiye ko berekeza kuri College Nyemeramihigo gushaka Abatutsi bahari.

MDE avuga ko bari mu nzira berekezayo, bavuye mu mujyi gufata lisansi, bagikata imodoka, Munyagishari yabonye umugore w’uwitwa Mafene yiruka yambuka umuhanda, aparika imodoka, afata imbunda.

Uyu mugore yatakambiye Munyagishari wari uziranya n’umugabo we, amusaba imbabazi ngo yo kumwica azicwe n’abandi.

Umutangabuhamya akomeza agaragaza ko aho kumwumva, Munyagishari yamusabye gukuramo imyenda ngo arebe niba nta kashi y’Inkotanyi ngo afite, umugore yicara hasi ararira, undi ahita amurasa amasasu atatu. Umurambo bawusiga mu muhanda.

Bakomeza berekeza kuri College, bahura n’umukobwa MDE yavuze ko yumvise abwira Munyagishari ko yitwa Chantal.

Uyu mukobwa na we ngo bahuye yiruka afite ubwoba, Munyagishari amushyira mu modoka. Ngo amujyanye kuri Bar Tam Tam, amwinjiranamo, bamaranamo nk’isaha, basohoka umukobwa arira.

MDE yabwiye urukiko ko bageze kuri aka kabari kari gakomeye, Munyagishari akaka imfunguzo, izindi nterahamwe nkuru bari kumwe zajyanye imodoka.

Munyagishari ngo yasohotse muri Tam Tam imodoka itaragaruka. Munyagishari asaba MDE ko bagenda n’amaguru gake bashoreye na wa mukobwa, ariko ngo bagishingura ikirenge imodoka iba iraje.

Uwitwa Thomas na Munyagishari ngo bashyize uwo mukobwa mu modoka, berekeza mu mujyi MDE asigara kuri Tam Tam. Nyamara we ngo yari yabanje gutekereza ko bagiye kumujyana kuri komine, ahiciwe Abatutsi benshi.

Hashize nk’isaha, ni bwo Munyagishari ngo yahindukiye yitwaye mu modoka. Berekeje kuri Sebeya, na wa mukobwa, Munyagishari amuhirikira mu mazi, abwira MDE ngo amurase.

Ibi byose uyu mutangabuhamya yavugaga, yagaragarije urukiko ko bimutera ishavu ryinshi iyo abisubiramo, ndetse ko aba yumva atabisubiramo. Anasaba imbabazi ko aho ryamutera guceceka rwamwihanganira. Akavuga ko ababazwa no kuba Munyagishari wabatoje, abihakana.

-2900.jpg

Munyagishari Bernard ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Urukiko rukomeje kumva ubuhamya bw’abashinja mu gihe ku rundi ruhande hatarabone abashinjura Munyagishari.

Urubanza rukomeje kandi Munyagishari atagaragara mu rukiko, haza abavoka gusa. Yajuriye mu Rukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kwanga aba yagenewe.

Munyagishari Bernard wafatiwe muri Congo mu mwaka wa 2011 akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, no gufata ku ngufu abagore n’ibindi byaha byibasiriye inyoko muntu. Yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Nyakanga 2013.

2016-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Editorial 31 Jan 2024
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Editorial 27 Nov 2017
CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 19 Apr 2022
Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Editorial 17 Sep 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru