Urukiko Rukuru rukomeje kumva abatangabuhamya bashinja Bernard Munyagishari kuba yaragize uruhare rukomeye mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi, na we ubwe akiyicira bamwe.
Umutangabuhamya w’ubushinjyacyaha bwagaragarije urukiko ko ibyo avuga byarufasha, ni uwari escort (uwarindaga) Munyagishari mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu ni we wahise amushinja, arindiwe umutekano.
Uyu mutangabuhamya yahawe izina rya ‘MDE’, yahamije imbere y’urukiko ko azi neza Bernard Munyagishari kuva na mbere ya Jenoside kandi ibyo amushinja bimwe babikoranye.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko we ubu afungiye icyaha gisanzwe cya ruswa, yatanze atwaye ikinyabiziga. Ariko yemeye icyaha cya jenoside, agisabira imbabazi arekurwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.
Yavuze ko azi Munyagishari yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Rubavu, ari na ho we yigaga mu mwaka wa kane.
Asobanura ko nubwo yari muto, buri munyeshuri wese yari azi Munyagishari kuko yakundaga umupira w’amaguru, anawubashishikariza. Mu 1993 ni bwo yatangiye kumurinda.
Akomeza avuga ko mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka i Gisenyi, Bernard Munyagishari yayinjiyemo akaba ari na we ngo wari ukuriye Interahamwe.
Yasobanuye ko yagiriwe icyizere cyo kurinda Munyagishari, asunitswe na mwene wabo wayoboraga Interahamwe muri Kigali.
Ku byo amushinja ku gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyikora, MDE agaragaza ko Munyagishari bahuriraga muri mitingi ku biro by’ishyaka rya MRND i Gisenyi, aho bitaga ku Ngoro ya Muvoma.
Uretse aho, uyu mutangabuhamya agaragaza ko Munyagishari yabatozaga imbunda kuri stade. Iyi myitozo akavuga ko yari igamije kurwanya Inyenzi (Inkotanyi). Uko kwitozaga byakorwaga akavuga ko na za mitingi zakomezaga.
Muri izo mitingi, umutangabuhamya yagaragaje ko Munyagishari yabashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi. Ngo yababwiraga ko bagomba gutandukanya Inyenzi n’Abahutu bakifashisha ahanditse izina ‘Tutsi” mu ndangamuntu.
Yagaragaje ko za bariyeri zakozwe, abafashwe bakajya banajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi.
Muri izo mitingi, yagaragaje ko bagiye i Kigali kuzana ibikoresho birimo imipanga n’udushoka. Ibi bikoresho ngo bakaba barabihawe ku nkunga ya Kabuga Felisiyani. Uyu akaba ari mu bagihigishwa uruhindu, wanashyiriweho igihembo n’Amerika ku wuzatanga makuru agafatwa.
Yavuze ko Kabuga yababwiye ngo ‘ibyo bikoresho ntibizapfe ubusa.’ Ibi bikoresho byaje gutangirwa ku mugaragaro ku Ngoro ya Muvoma.
MDE yabwiye urukiko ko mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, indege y’uwari Perezida Habyarima yaraye ihanuwe, Munyagishari yasanze abantu benshi ku ngoro ya Muvoma, bamwe batanazi iby’urupfu rwa Hyabyarimana.
Akihagera, MDE avuga ko yababwiranye uburakari ati “Umukuru w’igihugu yapfuye none muri aha?” Akomeza avuga ko yababwiye ko berekeza kuri College Nyemeramihigo gushaka Abatutsi bahari.
MDE avuga ko bari mu nzira berekezayo, bavuye mu mujyi gufata lisansi, bagikata imodoka, Munyagishari yabonye umugore w’uwitwa Mafene yiruka yambuka umuhanda, aparika imodoka, afata imbunda.
Uyu mugore yatakambiye Munyagishari wari uziranya n’umugabo we, amusaba imbabazi ngo yo kumwica azicwe n’abandi.
Umutangabuhamya akomeza agaragaza ko aho kumwumva, Munyagishari yamusabye gukuramo imyenda ngo arebe niba nta kashi y’Inkotanyi ngo afite, umugore yicara hasi ararira, undi ahita amurasa amasasu atatu. Umurambo bawusiga mu muhanda.
Bakomeza berekeza kuri College, bahura n’umukobwa MDE yavuze ko yumvise abwira Munyagishari ko yitwa Chantal.
Uyu mukobwa na we ngo bahuye yiruka afite ubwoba, Munyagishari amushyira mu modoka. Ngo amujyanye kuri Bar Tam Tam, amwinjiranamo, bamaranamo nk’isaha, basohoka umukobwa arira.
MDE yabwiye urukiko ko bageze kuri aka kabari kari gakomeye, Munyagishari akaka imfunguzo, izindi nterahamwe nkuru bari kumwe zajyanye imodoka.
Munyagishari ngo yasohotse muri Tam Tam imodoka itaragaruka. Munyagishari asaba MDE ko bagenda n’amaguru gake bashoreye na wa mukobwa, ariko ngo bagishingura ikirenge imodoka iba iraje.
Uwitwa Thomas na Munyagishari ngo bashyize uwo mukobwa mu modoka, berekeza mu mujyi MDE asigara kuri Tam Tam. Nyamara we ngo yari yabanje gutekereza ko bagiye kumujyana kuri komine, ahiciwe Abatutsi benshi.
Hashize nk’isaha, ni bwo Munyagishari ngo yahindukiye yitwaye mu modoka. Berekeje kuri Sebeya, na wa mukobwa, Munyagishari amuhirikira mu mazi, abwira MDE ngo amurase.
Ibi byose uyu mutangabuhamya yavugaga, yagaragarije urukiko ko bimutera ishavu ryinshi iyo abisubiramo, ndetse ko aba yumva atabisubiramo. Anasaba imbabazi ko aho ryamutera guceceka rwamwihanganira. Akavuga ko ababazwa no kuba Munyagishari wabatoje, abihakana.
Munyagishari Bernard ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside
Urukiko rukomeje kumva ubuhamya bw’abashinja mu gihe ku rundi ruhande hatarabone abashinjura Munyagishari.
Urubanza rukomeje kandi Munyagishari atagaragara mu rukiko, haza abavoka gusa. Yajuriye mu Rukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kwanga aba yagenewe.
Munyagishari Bernard wafatiwe muri Congo mu mwaka wa 2011 akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, no gufata ku ngufu abagore n’ibindi byaha byibasiriye inyoko muntu. Yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Nyakanga 2013.