Ku italiki ya 3 Ukuboza habaye inteko nkuru ku rwego rw’igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka Rwanda youth Volunteers in Community Policing(RYVCP) , ahahuriye urugera kuri 500 rwaturutse mu gihugu hose maze rusabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko rusanganywe icyerekezo cyiza.
Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati:” Ibyo mumaze kugeraho ni byinshi kandi turabishima, ubu murasabwa gukomeza gushyira hamwe, mukongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko icyerekezo cyo muragifite kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa mu ijambo rye, yashimiye uru rubyiruko ko ruharanira icyateza imbere umutekano w’igihugu harimo gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe, gufatanya n’izindi nzego mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda za Leta harimo umuganda, isuku n’isukura, kwita ku bidukikije n’ibindi,..
Asoza, DIGP Munyuza yababwiye ko bakwagura ibikorwa byabo bikagera ku rwego rw’umudugudu kandi ko Polisi y’u Rwanda izafatanya nabo muri gahunda zabo kandi avuga ko abaye abashimiye uruhare yizeye ko bazakomeza kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha.”
Umunyamabanga mukuru w’iryo huriro ry’urubyiruko RYVCP Bayisenge Twahirwa mu ijambo yahavugiye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ku bufatanye ndetse n’ubufasha badahwema guha uru rubyiruko.
Yakomoje kandi kuri gahunda y’umuganda batangije ku rwego rw’igihugu, ukazajya ukorwa kuri buri cyumweru cya kabiri cya buri kwezi maze yongeraho ati:” Uretse ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, twongeraho gushimangira gahunda za Leta cyane cyane iz’imibereho myiza y’abaturage, isuku n’isukura, ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye,..”