Ukuri ni iki? Ukuri wakurebera mu mvugo no mu bikorwa. Abateguye umugambi wa Jenoside kubera ingengabitekerezo yabo, bumvaga bari mu kuri. Kugeza nuyu munsi ababishaka bareba ukwiregura kwa Bagosora yarinze akatirwa avuga ko bari mu kuri.
Mu kwezi kwa mbere 1994, uwari Minisitiri w’itangazamakuru Faustin Rucogoza yatumije abari ku ruhembe rwa RTLM aribo Kabuga Felesiyani, Jean Bosco Barayagwiza na Ferdinand Nahimana arabacyaha avuga ko itangazamakuru ribiba amacakubiri nta mwanya rifite mu Rwanda.
Ayo macakubiri yiyamaga yamugizeho ingaruka kuko yishwe we n’umuryango we wose. Nyamara Kabuga yisobanura yavugaga ko RTLM ivuga ukuri ivugira rubanda.
Ari mu nkambi ya Mugunga, Nzirorera Joseph yabwiye itangazamakuru ko aribo bafite ukuri kuko abaturage babakurikira bagahunga FPR. Ukuri wivuga ukugena ukurikije ingengabitekerezo yawe. Reka hagire abakubwira ko uri mu kuri cyane cyane inzego za Leta.
Hagati ya 1990-1994 mu Rwanda habaga ibitangazamakuru byandika birenga 90 muri ibyo ibirenga 10 byabibaga urwango mu kubiba amacakubiri mu izina rya Hutu Power ubundi bakavuga ko ari Ijwi rya Rubanda.
Ibyamenyekanye cyane cyane ni Kangura (Ijwi rya Rubanda), Le Medaille Nyiramacibiri, Interahamwe (Umwanditsi mukuru yari Etienne Karekezi ubarizwa mu Ijwi ry’Amerika), Intera, Jyambere n’ibindi. Muri icyo gihe kandi habaga Televiziyo imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda na Radiyo ebyiri arizo Radio Rwanda na Radiyo rutwitsi RTLM.
Kubera ingengabitekerezo iba ifitwe n’abanditsi bakuru cyangwa abayobozi bibyo bitangazamakuru, akenshi bumva ko bavuga ukuri. Umugome ntamenya ko ari umugome, ubimenya ni uwo yahohoteye.
Muri iki gihe imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe habaye impinduka mu itangazamakuru kubera Internet. Umuntu umwe arabyuka akajya kuri Internet ngo yabaye umunyamakuru. Mu gihe ahandi ku isi hari imirongo ntarengwa mu kubiba urwango cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi kuko bisibwa kandi ukabihanirwa, mu Rwanda ntabwo byitabwaho n’ibihugu bifite iyo miyoboro kuko baba bishakira amafaranga.
Ariko nanone Leta ntiyagakwiye kureberera. Ibinyamakuru bya Hutu Pawa, byari bifite intego yo kwangisha umuhutu icyitwa umututsi yaba ari uw’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Nafashe umwanya nkurikirana ibitangazwa na Cyuma Hassan Dieudonne na Rashid ku mbuga zabo za YouTube nsanga ntaho ukuri kwabo gutandukaniye nukuri kwa RTLM.
Mu magambo ye Rashid yavuzeko Bagosora yasubizwa mu buzima busanzwe naho Agathe Kanziga akubakirwa ingoro nk’uwabaye umugore wa Perezida. Kuri Rashid ibyaha bya Jenoside byakozwe nabo tuvuze bari mu kuri. Kuko basangiye ingengabitekerezo Rashid aramuvuganira.
Amagambo abiba urwango akoreshwa binyuze no mu rwenya ariko ubutumwa bugatambuka. Agnes Uwimana na Rashid usanga babigize urwenya. Bikibutsa Noel Hitimana na Kantano uburyo bakoreshaga urwenya kuri RTLM batambutsa amagambo abiba urwango ku batutsi, bakabita amazina bashaka.
U Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ni u Rwanda rufite ibikomere, korohera abo ba Cyuma na Rashid gukomeza gutoneka abantu, byaba ari ugusenya umuryango nyarwanda. Dore ko banabihemberwa.
Muri babandi babakurikira ikigo cya Google gifite na Youtube kirabahemba ariko cyane cyane bagaterwa inkunga nababa hanze basangiye ingengabitekerezo.