Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko hari urutonde rw’abarwanyi bakuru muri FDLR rwamaze gutegurwa, abaruriho bakaba bagomba kwicwa byanze bikunze
Urwo rutonde rurerure ruriho abakomoka mu Majyepfo no mu Burasirazuba bw’u Rwanda, bakaba bashinjwa “gukorana n’umwanzi”. Muri bo twavuga Gen. de Brigade Sebastien Uwimbabazi wiyita “Nyembo” , Gen. de Brigade Bernard wiyita “Serge” byo kuyobya uburari, Col. Terimbere Faradja Emile, n’abandi bafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye.
Ayo makuru aravuga kandi ko benshi mu bari kuri urwo rutonde baboheye ahitwa “Paris” mu birindiro bya Gen. Omega Ntawunguka , aho bategereje kwicwa na Maj. Bizabishaka ushinzwe kwica “abagambanyi”.
Hari abandi bamaze kurya uburozi, bamwe barapfa abandi bakaba barimo kurushya iminsi ngo babarogorwa.
Aba rero bagomba kwicwa nta gisibya, nk’uko byagendekeye Gem.Cabral Secyugu ma Gen. Caleb batezwe igico, bazira “gukona n’umwanzi”
FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ni abantu babaswe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko, ariko noneho hakaba hariyongereyeho amacakubiri ashingiye ku karere.
Byari bisanzwe bizwi ko kurebana ay’ingwe biterwa no kunanirwa kugabana ibisahu n’ibisabano, ariko ubwo hiyongereyeho kwitana abagambanyi, ak’inkoramaraso karashobotse.
Hejuru y’urufaya rw’amasasu badasiba gusukwaho n’ingabo za Kongo, amarozi arasiga FDLR ari amateka, uretse ko n’ubundi yasaga n’iriho ku izina gusa. Amaraso arasama!