Abakinnyi, abayobozi n’abatoza muri Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kutishimira uko bagabanyijwe amadorali batsindiye ubwo bajyaga mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Muri rusange Rayon Sports ikimara kubona itike yo gukomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup yahise yemererwa kuzahabwa ibihumbi 290 by’amadolari y’Amerika akabakaba 252,160,800 mu manyarwanda.
Bivugwa ko aya madorali yagabanyijwe mu busumbune kuko hari abakinnyi bahawe menshi abandi bagahabwa macye ndetse bamwe bakanayabura.
Bivugwa ko abakinnyi bakinnye imikino myinshi ngo bahawe amadorali 1,500 ngo abatarakinaga cyane bahabwa 1,000 gusa naho abandi batasohokaga ngo bo ntananumiya babonye.
Bivugwa ko abakinnyi 14 babonye 1,500 ari Ndayishimiye Eric Bakame, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Mukunzi Yannick, Kevin Muhire, Djabel Manishimwe, Kwizera Pierrot, Ismaila Diarra, Shaban Husein Tcbabalala, na Christ Mbondi.
Gusa Mbondi ngo yakaswe amadorali 250 kuko ngo ku mukino ubanza wa Costa do Sol atawukinnye wose uko wakabaye.
Naho abakinnyi ngo batakunze gukina cyane bahawe igihumbi ngo ni Nahimana Shassir, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayisenga Cassim, Mugume Yassin, Bimeynimana Bofils Caleb na Mugisha Francois Master.
Irambona Eric nawe yari guhabwa 1,000 cy’amadorali ariko ngo bakimwimye kubera ko ngo umukino wo kwishyura wa Casta do Sol yivanye muri Local.
Abandi bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Nzayisenga Jean D’Amour Meya, Mwisemeza Djamal n’abandi batakinnye umukino n’umwe nta kintu bigeze bahawa.
Icyateje umwuka mubi kurushaho ngo ni uko umutoza mukuru yahawe ibihumbi 8 by’amadorali abamwungirije bose barimo Romami Marcel, Witakenge Jeanot, Nkunzingoma Lamazhan, Corneil ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ukongeraho abaganga bose ndetse n’abashinzwe ibikoresho na Adriel ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe bose ngo bahawe amadorali 200 gusa.
Ibi ngo byarakaje aba batoza n’abaganga ndetse ngo bamwe muribo bakaba babwiye Rayon Sports ko ayo madorali 200 batayafata ahubwo yayigumanira.
Umunyamabanga w’iyi kipe King Bernard nawe ngo yahawe ibihumbi 2,000 by’amadorali, ikintu cyarakaje abakinnyi kuko ngo uyu munyamabanga nta kintu yigeze akora nyamara abakoze bagahabwa macye abandi ntibahabwe na macyeya.
Gusa Muvunyi Paul Perezida w’iyi kipe yavuze ko ari abakinnyi babyihitiyemo, ati: ”Nibyo ni uko byagenze ariko ni abakinnyi ubwabo babyihitiyemo”.
Umunyamakuru amubajije impamvu y’ibi byose, yasubije ati:”Ibyo ariko ni iby’imbere mu ikipe nta n’ubwo bireba abanyamakuru”.
Muvunyi yahakanye ko ibi bintu nta kibazo byateje ahubwo ko ababibwiye itangazamakuru baza bakabimwibwirira akabikemura ngo kuko we bitaramugeraho.
Kuva Rayon Sports ikimara gutsindira aya madorali byaravuzwe ko bashobora kuzayapfa nkuko byakunze kuvugwa n’abakunzi ba APR FC mukeba wabo none koko birabaye.