• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Burya umuhanga mu kubeshya, mu kinyoma cye. Si ko bimeze ku binyoma bihimbwa n’ibinyamakuru nka Chimpreports na Watchdoguganda bya CMI,urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda, kuko biba ari ibinyabaswa n’umwana w’igitambabuga ahita abonamo ubwenge buciriritse.

Dore nk’ubu ibyo binyamakuru bihabwa amabwiriza na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, biravuga ko ngo icyo gihugu cyakajije umutekano ku mupaka wacyo n’u Rwanda, mu karere ka Rukiga, ngo kuko hari abasirikari b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda, ngo bayobowe n’ufite ipeti rya “captain”. Uretse ko ibyo binyamakuru bitanavuga izina ry’uwo mu captain, imyenda y’abafotowe ntiyigeze yambarwa n’ingabo z’u Rwanda na rimwe.

Ibi birasa neza n’ibyo Chimpreports yigeze gusohora muri Mata 2019, ibeshya ko ngo hari abasirikari b’uRwanda bavogereye Uganda ngo bagiye gushaka ibyo kurya. Uretse kwigiza nkana Uganda irabizi ko itarusha u Rwanda gufata neza abasirikari, n’ikimenyimenyi abasirikari ba Uganda birirwa basakuza ko batinda guhembwa, bikavamo gusahura abaturage.

Ibi ntibarabyumva mu Rwanda, ku buryo byagera aho umusirikari w’u Rwanda ajya “gushakisha ibiryo mu mahanga”. Ikindi, nubwo Chimpreports yahamyaga ko ifite amashusho y’abo basirikari b’u Rwanda binjiye rwihishwa muri Uganda, ntiyigeze iyashyira ahagaragara nk’uko abantu benshi babisabaga.

Abo bagaragu ba Gen. Kandiho ntibanaterwa isoni no kwivuguruza bisekeje. Ejobundi kuwa gatandatu, tariki 05 /06/2021, banditse ko umupaka wa Uganda n’uRwanda mu karere Rukiga ucunzwe cyane, kugirango Abanyarwanda batambukana ubwandu bwa Covid-19.

Nyamara imibare irerekana ko muri Uganda icyo cyorezo gica ibintu, dore ku munsi bandikaga aya mahomvu, abagande 1247 bari banduye icyo cyorezo, mu gihe mu Rwanda bari 43 gusa. Imiryango itari iya Leta nta munsi itagaragaza ko ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda ariyo ituma bwarananiwe guhangana na Covid-19, none ibitaro ntibigifite aho gushyira abarwayi.

Ababonye umubyigano w’abitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni batanambaye agapfukamunwa, biboneye ko nta ngamba na mba zo kwirinda ziri muri icyo gihugu. Ukibaza rero ukuntu abo banyarwenya batinyuka kuvuga ko uRwanda, rushimirwa imbaraga mu kurwanya Covid-19, ari rwo rwakwanduza Uganda ititaye ku ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Mu by’ukuri rero, ibi biri muri gahunda ndende yo gusebya uRwanda ubutegetsi bwa Uganda bushyize imbere. Icyakora, abasesenguzi basanga ibi binyoma binagamije kurangaza abaturage ba Uganda, cyane cyane muri iki gihe havugwa iyicwa rya hato na hato ry’abadacana uwaka na Perezida Museveni. Abaturage bababajwe cyane n’iraswa rya Gen Andrew Katumba Wamala uherutse kurusimbuka, ariko umukobwa we n’umushoferi wari umutwaye bakahasiga ubuzima.

Mu kugerageza gucubya uburakari bw’abashinja ibyegera bya Perezida Museveni ubwo bugome, CMI irahimbira ibyaha uRwanda,kugirango abaturage babe aribyo bahugiraho. Barabeshya ariko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye!

2021-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Editorial 27 Apr 2016
APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Editorial 25 Sep 2023
Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Editorial 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019
Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura
ITOHOZA

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Editorial 02 Oct 2016
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%
UBUKUNGU

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Editorial 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru