Ibimenyetso simusiga birerekana ko mu mwaka wa 2026 Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni azongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ikazaba ibaye manda ya 7. Icyo gihe Museveni azaba yujuje imyaka 82 y’amavuko.
Nyamara mu matora aheruka, abaturage bamugaragarije ko barambiwe ubutegetsi bwe n’ishyaka rya NRM, maze amajwi bayahundagaza kuri Robert Kyaguranyi bita Bobi Wine. Byamusabye kwiyambaza uburiganya n’iterabwoba, maze ubutegetsi bwemeza ko Museveni ariwe watsinze, Byahe byo kajya!
Nyuma yo kubona ko abaturage bamuhaze, ubu Museveni yahinduye umuvuno, Kubera ko NRM ifite abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko, nabo bashyizwemo n’uburiganya, Perezida Museveni arasaba guhindura itegekonshinga, ku buryo kuva mu w’2026 Perezida wa Uganda azajya atorwa n’abadepite, aho gutorwa n’abaturage bujuje imyaka nk’uko byari bisanzwe.
Uyu mushinga ukimara kumenyekana, abaturage bararakaye bikomeye, ndetse baranerura bavuga ko Museveni na NRM nibagerageza guhindura itegekonshinga hazavuka imvururu ziteye ubwoba.
Ubutegetsi bubonye ibintu bikomeye, bwashatse amayeri yose yo gukinga abaturage ibikarito mu maso. Muri ayo mayeri harimo kohereza ingabo muri kongo kugirango abaturage n’isi yose babe aribyo barangariraho, hagati aho Museveni n’abambari be banoza umushinga wo kugundira ubutegetsi.
Abasesengura politiki yo muri Uganda bavuga ko guhindura itegekonshinga bizagorana cyane ubutegetsi, bikaba byanatuma hatemba umuvu w’amaraso.
Bemeza ko Museveni nabona umushinga we upfubye, azahitamo kutiyamamaza, ahubwo akamamaza umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubu utegeka ingabo zirwanira kubutaka. Gusa uyu nawe ngo abaturage ntibamukozwa, kuko bamushinja ingeso zirimo gukabya gukunda agasembuye. Ikindi abaturage bumva Gen Kainerugaba abaye Perezida ntaho byaba bivuye ntaho bigiye, kuko ubutegetsi bwaba bukiri mu biganza by’umuryango wa Kaguta Museveni.
Icyakora niyo bamwima amajwi ntibyamubuza kuba Perezida, kuko na se atigeze atorwa, ahubwo byamusabye kwiba amajwi mu matora yose yabaye.
Ikigaragarira buri wese ni uko ibihe biri imbere bikomereye ubutegetsi bwa Museveni. Guhindura itegekonshinga cyangwa kwamamaza umuhungu we, byombi ni ihurizo , kuko bizakurura imidugararo mu baturage.
Abaturage ndetse n’amahanga barega Leta ya Museveni ruswa n’icyenewabo byashize Uganda ahantu habi mu nzego zose, nko mu burezi, mu buvuzi, mu mutekano, mu bikorwa-remezo, n’ahandi.