Mu mujyi wa Kigali, muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, kuri uyu wagatanu tariki ya 9/12/2016, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 13, z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (License )n’iz’ikiciro cya gatatu ( Masters).
Abanyeshuri 271 bahawe impamyabumenyi za masters, muribo 63,8% ni abagabo naho 36,2 ni abagore.
Kubanyeshuri 2715 babonye License, 62,3% ni abagore naho 37,7% ni abagabo. Izi mpamya bumenyi zatanzwe na Chancellor wa ULK Prof.Kalisa Mbanda wavuze ko ari ubutwari n’ubwitange n’ishema bahesha Igihugu na Kaminuza ya ULK, Prof. Mbanda yashimiye ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu kiyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyerekezo kiza adahwema guha Igihugu cyane cyane mu guteza imbere abikorera bari mu kiciro cy’Uburezi ( Private operators in educational sector).
Vice Chancellor, Dr. Sekibibi Ezekiel, yavuze ko uretse kwigisha no guha abanyeshuri ubumenyi, ULK ifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi ari nako ifasha rubanda, agaruka kumibare y’abahawe impamyabumenyi, yavuze ko harimo ikinyuranyo muri masters aho abagabo bafite ubwiganze bwa 63,8% naho muri License abagore bakaza kwisonga na 62,3% ,avuga ko abagore bakwiye gutinyuka kwiga masters.
Dr. Sekibibi yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zifite uburambe mu myigishirize zaturutse hanze y’igihugu, zifatanyije na MINEDUC, zakoze ubushakashatsi ku nyigisho zifite ireme ry’uburezi muri za Kaminuza zose zo mu Rwanda uko ari 35, ULK yafashe umwanya wa kabiri. ULK kandi ngo yaje ku isonga iba iya mbere muri za Kaminuza 34, zigenga zo mu Rwanda.
Abanyeshuri babonye License
Dr. Sekibibi yanavuze ko abihangiye imirimo bize muri ULK, bari ku kigero cyo hejuru cyane mu byo bakora, ubu bushakashatsi bwakozwe na ULK, bwagaragaje ko m’ubutegetsi bwite bwa Leta ( MINALOC) ba Mayor, n’abayobozi b’imirenge hose mu gihugu 30% bize muri ULK.
Muguteza imbere ireme ry’uburezi ULK, abarimu bayo abenshi bari kwiga mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza ( Master).
Prof. Rwigamba Balinda washinze ULK, yavuze ko ULK imaze gutanga umusaruro ungana n’ibihumbi 29.by’abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi na ULK, kuva yashingwa.
Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) iri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uruhurirane rw’ibyiza yagezeho, aho mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwinjiza Intore mu zindi(Induction week), ari bwo inkuru yabaye kimomo ko iyo Kaminuza yahigitse izindi mu irushanwa ku by’amategeko mpuzamahanga y’intambara.
Prof. Rwigamba yagarutse kubyiza bikorwa na ULK aho tariki ya 7 Ukwakira 2016, wari umunsi udasanzwe muri ULK, ubwo abasore babiri n’umwari umwe begukanaga igikombe mu irushanwa ryiswe “International Humanitarian Law national Moot Court” ryahuje Amashuri makuru na za Kaminuza zigisha Amategeko mu Rwanda.
Abo banyeshuri b’indashyikirwa Mugisha Fred, witwaye neza kurusha abandi muri iryo rushanwa, na bagenzi be Ndahayo Karisti na Lois Kassana begukana igikombe bahigitse bagenzi babo bo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Hashyizweho kandi ishami ry’ubumenyingiro rya kaminuza ya ULK ( ULK Polytechnic Institute) ryatangije amasomo yaryo mu mwaka wa 2014, ubu rifite poromosiyo ebyiri, abatangiye muri 2014 bari mu mwaka wa kabiri, bazahabwa impamyabumenyi muri 2017 kuko biga imyaka itatu.
Mu rwego rwo guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange ndetse n’Afurika, Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yeteguye umushinga wo kubaka ibitaro byayo byigenga ndetse n’ishuri rya Kaminuza ry’ubuvuzi bizafasha abanyarwanda n’Abanyafurika kubona serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru batiriwe bajyanwa mu bitaro byo hanze y’igihugu, ubu ibikorwa by’inyubako bikaba birimbanije.
Prof. Rwigamba yashoreje ku mpanuro 5 akunze guha abanyeshuri barangije muri ULK, zirimo kwigirira ikizere no guhanga umurimo.
Uko byari byifashe mu mafoto
Umwanditsi wacu