Kuri uyu wa gatatu m’Urukiko rukuru rwa gisilikare rukorera i Kanombe hakomeje urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Brig. Gen (Rtd) Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Rtd Sgt Francois Kabayiza.
K’umunsi w’ejo kuwa Kabiri, Rusagara yatangiye kwiregura ku nyandikomvugo zakoreshejwe z’abatangabuhamya bamushinja.
Gen. Rusagara yahereye ku nyandikomvugo zakoreshejwe Rtd Capt. David Kabuye, umunsi urangira yireguye no ku zakoreshejwe Col Jill Rutaremara na Gen. Maj. Richard Rutatina.
Mu byaha Kabuye ashinja Rusagara harimo icyo kwamamaza ibihuha yangisha abaturage ubutegetsi buriho, hashingiwe ku magambo yakoreshaga Ubushinjacyaha bufata nk’akangurira abo yabwiraga, kutayoboka ubutegetsi buriho. Ibyo biganiro ngo yabigiranaga n’abasirikare bakuru, umuto ari ufite ipeti rya Colonel.
Rusagara kandi yashinjijwe kuba yaravugiye ku Mukuru w’Igihugu ati “our guy is finished”. Umushinjacyaha ati “kuvuga ngo Umukuru w’igihugu yararangiye ni nko kuvuga ko nta n’ikindi mu gihugu kiba kikiriho.”
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Rusagara yashimagizaga abarwanya leta bazwi nka RNC avuga ko bari kugenda bongera imbaraga. Yakomeje avuga ati “mutekereze Jenerali ashimagiza umwanzi, abibwira abasirikare bakuru.”
Umushinjacyaha kandi yavuze ko Rusagara yahuzaga abasirikare akabangisha ubutegetsi kugeza ubwo yabivugiye no mu nama y’ubukwe mu kabari, kimwe n’abandi basirikare bakuru abaha “ivanjili y’umwanzi.”
Yagize ati “Abajenerali na ba Colonel batanu iyo ibyo bintu babyemera bakabibwira ingabo zabo, murumva intugunda byari gutera mu gihugu?”
Rusagara yabigaramye
Rusagara yabanje kugaruka ku buryo yafashwemo nyuma yo guhamagarwa mu biro no kwihanangirizwa na Gen. Jack Nziza wamubwiye ko ari kwitwara nabi, nyuma yo kubwirana byinshi, Gen. Nziza amubwira ko azabona uwo ari we (You will see who I am).
Captain Kabuye yakoreshejwe inyandikomvugo eshatu; Iya mbere yiyandikiye n’intoki ku wa 19 Kanama 2014 avugamo ko atigeze yumva Rusagara anenga Umukuru w’Igihugu.
Mu zindi zakurikiye yakoze afunze, Kabuye yemeje ko kuri Tennis Club Nyarutarama, ‘Rusagara yanengaga politiki y’u Rwanda, avuga ko Umukuru w’Igihugu ategekesha igitugu, gahunda ya Ndi umunyarwanda yizwe nabi, u Rwanda rwashyizeho ikigega Agaciro ngo hakatwe imishahara y’abakozi nyuma yo guhagarikirwa inkunga…’
Kabuye ngo yavuze ko ibyo bintu atigeze abimenyesha mbere ubuyobozi bubishinzwe ndetse anabisabira imbabazi.
Rusagara yahakanye ko yanenze Ikigega Agaciro kandi ubwe yaragitanzemo miliyoni eshatu, kimwe no kuvuga ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yizwe nabi kandi ngo yarayikozemo, akabihemberwa, akabyishimira ndetse akabiherwa Impamyabushobozi.
Gen. Rusagara n’abamushinja
Gen.Rusagara yururuka mu modoka itwara imfungwa
Gen. Rusagara ajya inama na Col. Tom Byabagamba
Me Buhuru wunganira Gen. Rusagara yavuze ko Capt David Kabuye, inyandikomvugo ya mbere yayanditse yisanzuye ikaba irimo ukuri, ariko ngo izindi zakurikiyeho yazikoze afunze, avuguruza iya mbere.
Rusagara we yanasabye ko Kabuye yazazanwa mu Rukiko agasobanura uko byamugendekeye.
Umushinjacyaha yavuze ko inyandiko ya mbere Capt Kabuye yayanditse uko ashaka, bityo ngo izakurikiyeho ni zo zikwiye kuba ziganirwaho mu mategeko. Yanavuze ko uretse ibyo Kabuye yemeza, n’ubuhamya bw’ abandi babajijwe bugenda buhura n’ibyo Kabuye ashinja Rusagara.
Rusagara yababajwe n’ubuhamya bwa Col Rutaremara
Mu nyandikomvugo Col Jill Rutaremara yakoreshejwe n’Ubushinjacyaha kuwa 20 Kanama, yabajijwe niba hari ubucuti budasanzwe afitanye na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, avuga ko nta buhari.
Rusagara mu rukiko
Uregwa we avuga ko baziranye ku bintu byinshi birimo ko yamugiriye inama ubwo yakurwaga ku buperefe mu Mutara, akamusaba kujya kwiga ndetse ngo bajyaga basurana, rimwe na rimwe Col Rutaremara akamutwara mu modoka ye.
Guhakana ko nta bucuti bafitanye byatinzweho mu mpaka, ariko Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Rusagara n’umwunganizi we bitwaza ko Rutaremara yahakanye ko ari inshuti ye, ari uko uwo yitaga inshuti ye magara yamuvuyemo n’ubwo yatinze bwose.
Rusagara ashinjwa gukangurira Col. Jill Rutaremara kumva Radio Itahuka ya RNC, kugeza ubwo ngo yamuhaye ‘ecouteur’ ngo ayumvire muri Ipad ye, ubwo yari yamusuye aho yabaga wenyine.
Ngo hari n’aho Rusagara yamubajije niba akiri umuvugizi wa Leta, ariko uregwa agahakana ko ntabyo yavuze cyane ko ngo atari kwibeshya ku nshingano ze, ko yabaye umuvugizi w’ingabo.
Col Rutaremara ashinja Rusagara ko yavuze ko u Rwanda ruri gusaba amafaranga yo kubaka Kigali Convention Center rutazabona aho ruyakura. Gen. Rusagara avuga ko nk’umuntu wize ‘Political Science’ na Col Jill wize ‘International relations’ batari kuganira ibintu nk’ibyo, ndetse ngo n’iyo babiganira ntibyari kuba mu buryo abiregwamo.
Col Rutaremara kandi yashinje Rusagara ko yamukanguriye gusoma igitabo cya Gahima wo muri RNC cyitwa ‘Transitional Justice in Rwanda: Accountability for Atrocity’, ariko ngo Col Jill amubwira ko umuntu yakwibwira ibirimo, ahubwo abaza impamvu atabyandikaga mbere atarahunga.
Ubushinjacyaha buvuga ko ‘ugisomye aba akangurirwa kurwanya ubutegetsi buriho.’
Ihuriro ry’ubuhamya bwa Col Jill na Gen. Rutatina
Gen Maj Richard Rutatina na we yagarutsweho ku nyandikomvugo yakoreshejwe n’Ubushinjacyaha, aho yavuze byinshi kuri Rusagara, ariko anavuga ko ibiri mu buhamya bwe ari ibyo yabwiwe na Col Rutaremara.
Col Jill yavuze ko nyuma y’uko amahanga yahagarikiye u Rwanda inkunga, Rusagara yavuze ati ‘reka bazifunge ni abashinzwe dipolomasi batabyitwaramo neza.’
Gen. Rutatina we, nk’uko byasomwaga n’uregwa hamwe n’umwunganizi we, hari aho avuga ko Col Rutaremara yamubwiye ko abazungu guhagarika inkunga bahaga u Rwanda ‘byanejeje’ Brig. Gen Rusagara, avuga ko ari imbaraga za politiki mbi.
Gusa ubwo Col Rutaremara we yabazwaga niba hari ukwishima kwabayeho kuri Rusagara, yagize ati ‘‘ntabwo navuze ngo yarishimye.’’
Me Buhuru wunganira Rusagara yavuze ko urukiko rwazasuzuma izi mvugo zombi bo bafata nk’izivuguruzanya, rukazazifataho umwanzuro. Ibyo kandi we n’uwo yunganira babihuje n’uko mu gitabo Rusagara yasabye Col Jill gusoma, mu nyandikomvugo z’aba bombi, umwe yavuze ko ari igitabo cya Charles Gahima, undi avuga Gerard Gahima.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gahima buvuga ari uwabaye Umushinjacyaha mukuru, ari we Gerard.
Mu nyandikomvugo ye, Gen. Maj. Rutatina yavuze ko kuva na kera amagambo ya Rusagara arwanya guverinoma (antigovernment), ariko we avuga ko atumva uburyo umusirikare mukuru yavuga ko umuntu arwanya guverinoma kandi n’ibyinshi avuga akekeranya, asa n’utanga ibitekerezo bye.
Me Valery wunganira Col Byabagamba yavuze ko ubuhamya bwa Gen. Rutatina budakwiye guhabwa agaciro, kuko umutangabuhamya aba agomba gushingira ku byo yumvishe cyangwa yabonye, mu gihe Rutatina avuga ko we ibikubiye mu nyandikomvugo ye ari ibyo Col Jill yamubwiye ko na we yabibwiwe na Gen Rusagara.
Umwanditsi wacu