• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

  • Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon   |   09 Jun 2025

  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Editorial 03 Apr 2016 Mu Mahanga

Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Cyuve, Manzi Jean Claude basabye abayobozi bashya mu Murenge wa Cyuve ndetse n’urubyiruko ruhagarariye urundi muri uwo murenge, kuzuza ishingano nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha.

IP Ntiyamira ibi yabivuze taliki ya mbere Mata 2016 mu nama yahuje abayobozi 120 barimo abayobozi 40 bashya b’inzego z’ibanze baherutse gutonrwa muri uwo murenge ndetse n’urubyiruko rugera kuri 80 rurimo uruhagarariye urundi , inama yabereye mu mu murenge wa Cyuve. IP Ntiyamira akaba yabasabye ko mu gihe batangiye akazi bagomba kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda kuko ari bamwe mu bagize komite za Community Policing (CPCs).

IP Ntiyamira yagize ati” Ubushake ni ikintu cy’ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, bityo rero mukwiye kubugaragaza mufatanya n’inzego z’umutekano kandi abanyabyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa”

Mu byo yagarutseho kandi , harimo kurwanya icuruzwe ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana cyane cyane imirimo ivunanye, kurwanya icuruzwa ry’abantu, aha akaba yafashe umwanya wo kuribasobanurira kuko abenshi batarisobanukiwe. Yibukije abo bayobozi ko ari inshingano zabo mu gufasha abaturanyi babo babagira inama kandi babakangurira gutangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba aho kubivuga amazi yarangije kurenga inkombe.

IP Ntiyamira yongeyeho ati “ umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero, inyangamugayo kandi agakora umwete mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibugarije”.

Umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwana Manzi nawe yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukangurira abo bayobora kurwanya ibiyobyabwenge kimwe n’amakimbirane yo mu ngo kuko hari aho byagaragaye ko ari intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato.

Bwana Manzi yashoje ashimira Polisi ku biganiro n’inama idahwema kubaha kandi avuga ko abaturage a yobora, ku bufatanye na Polisi ikorera muri uwo murenge, bagomba gukaza ibijyanye no kwicungira umutekano bashyiraho amarondo kandi agakorwa neza kuko abanyabyaha bareba ahari icyuho kugira ngo basoze imigambi yabo mibi maze asaba abitabiriye ikiganiro ko umugambi bahanye utagomba kuba amasigaracyicaro.

RNP

2016-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Editorial 10 Feb 2016
Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati:  “Eeeh! Waba uretse gato.”

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati: “Eeeh! Waba uretse gato.”

Editorial 25 Nov 2016
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Nov 2021
Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Editorial 03 Feb 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru