• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Editorial 06 Apr 2018 Mu Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Manzi Claude, yatawe muri yombi akekewaho uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice wahiriye mu nzu ku Cyumweru gishize.

Gitifu Manzi akekwaho kuba ari we wateye inda umugore witwa Muhawenimana Sonia bakabyarana Uwikaze Kevine ari na we wahiriye mu nzu.

Abaturage bo mu Murenge wa Muko aho umwana yahiriye, babwiye IGIHE ko kuri Pasika, Muhawenimana usanzwe afite undi mugabo basize bakingiranye uwo mwana mu nzu, bakajya kunywa inzoga mu gasantere ka Muko.

Ubwo batahaga, baje gusanga umwana yahiriye mu nzu bavuga ko yatwitswe n’umuriro waturutse mu nzu, hahita hatangira iperereza.

Abo baturage bavuga ko ukurikije aho umwana yari aryamye, nta kimenyetso cyerekana ko umuriro wamutwitse kugeza apfuye ari uwaturutse muri iyo nzu imbere, kuko nta muriro w’amashanyarazi bagira kandi nta mashyiga cyangwa ikindi kintu kirimo umuriro cyari hafi aho mu nzu.

Bavuga ko n’ubusanzwe uwo mwana nubwo yari akiri muto, ngo abo babyeyi bamutotezaga cyane kugeza ubwo umwaka ushize bigeze kumumena peteroli mu gutwi.

Banavuga ko hari igihe yamaze iminsi itatu yarabuze ababyeyi ntacyo bibabwiye, abaturage bagiye kumushaka bamusanga mu nzu itabamo abantu amazemo iminsi itatu.

Bemeza ko Gitifu yaba yarabigizemo uruhare ngo asibanganye ibimenyetso kuko byari byaramenyekanye ko uwo mwana ari uwe nubwo we abihakana.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yahamirije IGIHE ko Gitifu afunze.

Yavuze ko intandaro yabaye urupfu rwa Uwikaze Kevine ashinjwa kubera se ariko ngo n’ahandi yagiye ayobora ashinjwa gusiga ateye abakobwa inda akabihakana.

Ati “Uriya mugabo yagiye avugwaho ibintu byo gutera abakobwa inda mu mirenge yakoreragamo kuko yari muri Rwaza, avayo ajya muri Kinigi. Hari amakuru yavugaga ko hari uwo yaba yarabyayeho umwana, noneho mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso uwo mwana akaza gupfa atwitswe. Twarabimenye turabikurikirana arabazwa ariko bigaragara ko afite aho ahurira n’icyo kibazo.”

Nubwo Manzi atemera uwo mwana nk’uwe, Gatabazi yavuze ko basabye ko hapimwa isano bafitanye hifashishijwe ADN.

Gatabazi anavuga ko batangiye ubukangurambaga bwo kwerekana no gufata abandi batera abakobwa inda bakazihakana kandi ngo ni urugamba rukomeje.

Ati “Uwo niwe wafashwe ariko n’abandi baba bafite aho bahurira na byo bazamenyekana kuko muri iyi minsi twasabye ko hazamo kwisuzumira ubwacu, aho kubwira abantu ngo baze bagaragaze abagabo babo ahubwo hakaba uburyo bwo kwegera abo bakobwa. Rimwe na rimwe hari ukuntu banga kujya ahagaragara cyangwa se ababyeyi babo bakabyivangamo.”

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa abagabo 192 bakekwaho gutera abakobwa inda bakabihakana.

Ababyeyi ba Uwineza na Gitifu w’Umuremge wa Kinigi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.

2018-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Editorial 23 Oct 2024
ICC unhappy with the government of Kenya

ICC unhappy with the government of Kenya

Editorial 19 Sep 2016
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Editorial 18 May 2017
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Editorial 27 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: RMC yasabye Abanyamakuru kuba maso bagakumira ibitekerezo bibiba urwango
Mu Rwanda

Kwibuka24: RMC yasabye Abanyamakuru kuba maso bagakumira ibitekerezo bibiba urwango

Editorial 07 Apr 2018
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017
Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru