Ingagi 19 zahawe amazina mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ni umunsi ukomeye wanitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame n’abandi bashyitsi baturutse mu bindi bihugu barimo n’umuherwe Howard G. Buffet n’ Umunyamerika Sean Penn umenyerewe muri filimi zitandukanye.
Uyu muhango wo kwita izina wateguye mu buryo bwa Gakondo. Abawitabiriye beretswe bimwe mu biranga umuco nyarwanda birimo gusya.
Aho wabereye kandi hagaragara inzu za Kinyarwanda zubatse mu byatsi.
Umukuru w’ Igihugu yavuze ko mu myaka 14 ishize, yajyanye n’abashyitsi kureba ingagi, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gitoya ivutse, sinzi icyayikanze ivuza induru nkaho hari icyo ibaye.
Yavuze ko umubyeyi wayo aje kurwana irengera umwana wayo, uwari ubayoboye yabasabye guca bugufi bose bakerekana ko badashaka kurwana.
Perezida Kagame ati “Uwo mushyitsi arahindukira arambwira ati ariko ntabwo wazibwira ko uri Perezida w’igihugu (zigatuza). Uwo twari kumwe ati bwira ingagi ko ndi Perezida idakwiye kuntinyuka ariko nari nageze hasi [ already ] kugira ngo jywewe n’abashyitsi tuhave amahoro.”
Kagame yavugaga iyi nkuru aseka, yavuze ko icyo gihe bubashye uwari ubayoboye birangira bahavuye amahoro.
Perezida Kagame kandi yaboneyeho gusaba abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abaturiye Parike y’ibirunga gukomeza gusigasira no kurinda ibidukikije.