Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwahamije icyaha cy’ubwicanyi umugabo witwa Munyentwari maze rumukantira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye. Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye bwari bukurikiranyeho Munyentwari Jean Baptiste icyaha cyo kwica mugenzi we witwaga Barahasanzwe amukubise ibuye mu mutwe.
Mu iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhunde ho mu Karere ka Burera ku italiki 29/05/2018, imbere y’imbaga y’abaturage benshi bari bitabiriye iryo buranisha; Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ko ku mugoroba wo ku italiki 14/05/2018 habaye gushyamirana hagati y’abagabo babiri aribo Munyentwari Jean Baptiste, na Barahasanzwe bita Gakeca, hanyuma Munyentwari akubita Barahasanzwe alias Gakeca ibuye mu mutwe aramwica. Mu kuburana Barahasanzwe yemeraga icyaha ariko akavuga ko yamukubise ikanya atamukubise ibuye, mu gihe abatangabuhamya babonye iyo mirwano yabo bo bemeje ko ari ibuye yamukubise mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Munyentwari yakoze icyo cyaha yakigambiriye kubera ko yari yategeye Gakeca mu nzira bakaza gushyamirana bakanarwana, ndetse na nyuma yo kumukubita ibuye mu mutwe akaba yaragerageje gutoroka aho yaje gufatirwa mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Urubanza rwasomwe ku italiki 01/06/2018 maze Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruhamya Munyentwari icyaha cyo kwica Barahasanzwe alias Gakeca maze rumukatira imyaka 25 y’igifungo kubera ko yaburanye yemera icyaha.