Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari umwanzi w’igihugu.
Bobi Wine w’imyaka 36 amaze iminsi ari umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda wakunze gusaba ko Museveni ava ku butegetsi.
Aherutse gutangaza ko azahangana na Perezida Museveni w’imyaka 75 mu matora ateganyijwe mu 2021.
Mu kiganiro Museveni yagiranye na BBC, yamaganye ibyo ashinjwa na Bobi Wine by’uko Guverinoma ye ikoresha igitugu ahubwo avuga ko Bobi Wine ari we mwanzi w’igihugu.
Yagize ati “Bobi Wine yagiye muri Amerika avuga ko abantu badakwiriye kuza gushora imari muri Uganda. Bivuze ko ari umwanzi w’iterambere rya Uganda. Niba ugiye ukabwira abanyamahanga kutaza gushora imari mu gihugu cyacu, ni intambara uba ushoje ku iterambere ryacu.”
Museveni yavuze ko ari nayo mpamvu Polisi ishobora kuba yanga ko akora ibitaramo, nubwo Polisi itaramuha amakuru yose neza.
Yavuze ko akiri ku butegetsi kuko hari ibyo ataratunganya mu gihugu cye, ngo ubutegetsi azabuvaho ishyaka rye NRM niribimusaba.
Museveni amaze imyaka 33 ayoboye Uganda, nyuma yo kujya ku butegetsi akoresheje ingufu za gisirikare.