Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Abel Kandiho uyobora Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) na C.K Asiimwe umwungirije, bashinjwa gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Abel Kandiho wari Brigadier yongewe inyenyeri imwe agirwa Major General, mu gihe umwungiriza we C.K Asiimwe wari Colonel, yavanwe mu cyiciro cya ba Ofisiye Bakuru agashyirwa mu cya ba Ofisiye Jenerali, ahabwa ipeti rya Brigadier.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe aya mazina yombi amaze iminsi avugwa mu bikorwa bibangamiye u Rwanda, byagejeje aho rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda.
Ibinyamakuru bikorana na Leta ya Uganda byatangaje ko izamurwa mu ntera ry’abayobozi ba CMI ryabaye “kubera imikorere myiza, kurwanya ibyaha no gusenya udutsiko dukorana na leta z’amahanga.” Ni ibikorwa byakunze kugerekwa ku Banyarwanda bagiye bahohoterwa muri icyo gihugu bashinjwa ubutasi.
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi, byose bigakorwa bigizwemo uruhare na CMI iyoborwa na Kandiho.
Mu biganiro byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mbere y’uko Coronavirus ituma bihagarikwa, rwagaragaje uburyo ubuyobozi bwa RNC bukomeje icengezamatwara muri Uganda no gushaka ubushobozi, bafashijwe n’abayobozi ba CMI barimo Asiimwe wungirije muri CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba.
Mu gukomeza kugaragaza uburyo CMI ifasha abarwanya Leta y’u Rwanda, mu nama yo ku wa 14 Gashyantare 2020 Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko uru rwego ruhuza ibikorwa by’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yatanze urugero ko ku wa 2 Gashyantare 2020 ubwo habaga inama igamije gushaka umuti ku bibazo by’ibihugu byombi, hanabaye iyahuje RNC na RUD Urunana i Mbarara, yitabirwa n’abarimo Capt Nshimiye uzwi nka Governor, wayoboye igitero cyagabwe na RUD Urunana mu Kinigi mu mwaka ushize.
Yitabiriwe kandi na Col Rugema Emmanuel na Col Sam ba RUD Urunana, hamwe na Lt Frank Mushayija watorotse igisirikare, Major Ntare, Capt Frank Mugisha uzwi nka Sunday, JMV Turabumukiza na Major Robert Higiro wari uhagarariye RNC.
Nduhungirehe yakomeje ati “CMI yohereje imodoka zafashe Col Rugema n’itsinda rye bava i Kisoro bajya i Mbarara mu nama.” Iyo nama yari igamije kurema umutwe uhuriweho na RUD Urunana na RNC no gukomeza ibikorwa by’icengezamatwara.
Nduhungirehe yanagarutse ku iyicarubozo CMI iyobowe na Kandiho na Asiimwe ikomeje gukorera Abanyarwanda muri icyo gihugu, aho ubuhamya bwinshi bubihuza n’uko yagiye ishaka kubinjiza mu mitwe yitwaje intwaro, ubyanze agatotezwa.
Yakomeje ati”Abanyarwanda ubu barimo gupfa kubera iyicarubozo bakorewe na CMI, urugero rubabaje ruheruka ni urwa Emmanuel Mageza w’myaka 50, wakorewe iyicarubozo mu gihe kirenga umwaka muri kasho za CMI, uheruka kugwa mu bitaro byo mu mutwe bya Butabika, ashyingurwa muri Uganda.”
Mu gukomeza gutoteza Abanyarwanda, muri iki cyumweru abagera kuri 342 bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi muri Uganda, zibajugunya ku mipaka itemewe mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.
Mu byo u Rwanda rwakomeje gusaba Uganda, harimo gukurikirana abayobozi bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Philemon Mateke, Kandiho na Asiimwe bo muri CMI, Brig Gen Fred Karara, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi. Bamwe muri bo ahubwo bahembwe kuzamurwa mu ntera.
Bibaye nyuma y’uko inama yahurije i Gatuna abayobozi b’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku wa 21 Gashyantare 2020, yasabye icyo gihugu ko mu kwezi kumwe kigenzura ibikorwa by’imitwe ibangamiye u Rwanda bibera ku butaka bwayo, byaba ari ukuri, kigafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.
Raporo yagombaga kugezwa ku bakuru b’ibihugu, nyuma yo kureba ibiyikubiyemo, abahuza bagakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.
Amb. Nduhungirehe aheruka kubwira Itangazamakuru ko inama zahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, cyane ko ukwezi kwari kwatanzwe ko kwararangiye. U Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yiyemeje yabikora, icyorezo cyazarangira impande zombi zikazahura zireba intambwe yatewe.
Iri zamurwa mu ntera ryanageze ku basirikare bakuru barimo uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ya Uganda mu Bubiligi, Moses Rwakitarate, wagizwe Major General na Hudson Mukasa ufite inshingano nk’izo muri Kenya.