• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Editorial 30 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yababariye uwari umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN, Wim Vanhelleputte, ahita anategeka ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kumukura ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri Uganda.

Ibaruwa yavuye mu biro bya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yohererejwe Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikinyamakuru The East African cyaboneye kopi, itegeka ko uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi akwiye kwemererwa gusubira I Kampala.

Uyu akaba yari aherutse kwirukanwa mu nkubiri yanyuze muri MTN yasize yirukanishije abakozi bakuru b’Abanyamahanga barimo n’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge.

Umubiligi Wim Vanhelleputte wirukanwe muri Gashyantare ashinjwa kubangamira umutekano wa Uganda, byitezwe ko asubira muri Uganda kuru uyu Kane.

Ese Museveni yaba yatangiye kubona ukuri  cyangwa  yaba amaze kubona ko ibyemezo afata huti  huti yihishe inyuma y’u Rwanda bizamugiraho ingaruka adashobora kwirengera.

Bivugwa ko ibyemezo Museveni afata agiriwemo inama n’inzego ze z’umutekano bizamuta ku gasi, none akaba ashobora kuba atangiye kwisubiraho kuko Politiki y’urwango afitiye igihugu gituranyi [ Rwanda] yamurenze bigatuma ahubuka, yabonye  ko ibyo yishoramo bitazamugwa amahoro.

Wim Vanhelleputte

Gusubira muri Uganda gutunguranye kwa Vanhelleputte, gushobora gushyira abakuru b’inzego z’umutekano mu bibazo nyuma y’aho iperereza ritandukanye ryakozwe rimugize umwere.

Ibi kandi  biragaragaza gusubiza ibintu mu buryo hagati ya Uganda n’iki kigo cy’itumanaho cyo muri Afurika y’Epfo, abayobozi bacyo bakuru bagiye bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Hagati aho abantu bavuganye na Rushyashya baracyahanze amaso ikindi cyemezo  cya Museveni, gitegereje abandi bayobozi ba MTN bari birukanwe, barenganywa na CMI. Umufaransa wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Olivier Prentout, Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura, wari ushinzwe ubucuruzi n’Umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Elsa Muzzolini.

Olivier Prentout n’ Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura.

Ni mu gihe ariko Vanhelleputte agomba gusubira mu mwanya we kugeza ubu wari utarashyirwamo undi muntu.

2019-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Editorial 11 Jun 2018
Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Editorial 18 Dec 2017
Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Editorial 29 May 2019
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Editorial 22 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga
SHOWBIZ

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Oct 2018
Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020
IMIKINO

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Editorial 23 Feb 2020
Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano
Mu Mahanga

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Editorial 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru