• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Editorial 25 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Nta kibabaza kiruta kumva umuntu yirata ibikorwa byawe, agahagarara imbere y’imbaga akivuga imyato n’ibigwi atabiriye icyuya ndetse ntagire na rutangira ngo yibuke ko hari abatari bake bitanze bakahaburira ubuzima.

U Rwanda ni igihugu cyigenga kigendera ku mahame ahamye ya demokarasi ibereye buri wese bishingiye ku bwitange bw’ingabo z’igihugu zitanze zitizigamye ngo zicungure Abanyarwanda bari mu kangaratete.

Nyuma y’imyaka 24 uru rugamba rurangiye hari abitwerera uruhare n’umusanzu muri uyu mugambi wagaruriye icyizere ubuzima bw’abenegihugu bwari mu kaga.

Ibi ntabwo ari umugani cyangwa ibitekerezo by’inkuru ndende ahubwo ni amagambo akomeje kuranga Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, utagira isoni zo kwiyamira akabwira Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ko ari we wenyine watinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana bwicaga Abanyarwanda, agafasha FPR guhagarika jenoside.

Amagambo Museveni yatangaje ejo ku wa Kabiri i Kampala, yatumye benshi bibuka ko yamaze imyaka myinshi ahakana ko nta ruhare na ruto yagize mu byabaye mu Rwanda, mu rwego rwo gucubya bamwe mu baturage ba Uganda bavugaga yaba afite inkomoko mu Rwanda.

Ababirebera hafi babona ko nta kindi agamije uretse kurangaza abantu ngo bamukomere mu mashyi ku kuba yaratije umurindi iterambere u Rwanda rugezeho nyamara atarahwemye kuvunira mu mavi intambwe za rwo zigana mu cyerekezo kibereye buri wese kuva mu myaka 24 ishize.

Amakuru y’impamo ni uko ku wa 1 Ukwakira 1990, itsinda rito ry’Abanyarwanda ryemeye gusiga ingo, amashuri n’akazi ritangira urugamba rwo kubohora igihugu no guharanira uburenganzira bwo gutahuka mu cyababyaye.

Perezida Habyarimana yari yaravuze ko ntawe uzataha kuko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye kandi iyo ugerageje kongeramo amazi ameneka. Ibi byose byari umugambi utomoye wo guheza abana b’u Rwanda ishyanga.

Mu myaka ine gusa y’urugamba, ingabo zari iza FPR zinjiye i Kigali zemye nyuma yo gutahukana intsinzi zikubise inshuro ingabo za Habyarimana na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Mu ijambo rye, Museveni yirengagije ubwitange bw’abana b’u Rwanda abwira EALA ko ari we wabafashije kubohora igihugu. Yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wananiwe kugera ku nshingano zo gushyira hamwe bigatuma udatanga umusaruro.

Yasobanuye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturanyi b’u Rwanda bose bifashe bakanga kugira icyo bakora ku bw’amahame y’ubusugire bw’igihugu ariko we akabirengaho agafasha FPR guhagarika Jenoside.

Yagize ati “RPF yahagaritse Jenoside ariko ninjye njyenyine washoboye kubafasha mu ibanga.”

Muri make yashatse kwisumbukuruza avuga ko ari we muyobozi wenyine w’umunyabwenge muri kiriya gihe wiyemeje kwica amahame y’ubusugire bw’ibihugu akagira uruhare mu guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi.

Ibya Museveni ni aka wa mugani wa “Ba nenge itirora”

Museveni ashaka kumvisha abantu ko iyo hataba ubufasha bwe FPR itari butsinde urugamba. Ibi abikora agamije guhisha ukuri abaturage ba Uganda, nkuko yabikoze igihe kirekire.

Abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi bagaragaza ko Museveni yari akwiye gushimira uruhare impunzi z’Abanyarwanda zagize mu kumushyira ku butegetsi ndetse akibuka ko mu bihe bya nyuma by’intambara ya NRM, abarwanyi be bakomoka muri Uganda babaga basahura mu gihe Abanyarwanda ari bo bonyine bari bahanganye n’inyeshyamba za Alice Lakwena mu Burasirazuba bwa Uganda, zikomereza mu Majyaruguru ku barwanyi baje guhinduka inyeshyamba za Joseph Kony [Lord Resistance Army].

Abasesenguzi basobanura ko ibyo Museveni atigeze abwira abaturage be ni uko nyuma yo gutsinda intambara yatangiye gushyira ku ruhande abayobozi mu ngabo, ab’Abanyarwanda bamwe akabagumisha ku rugamba abandi akabashyira mu birindiro bya gisirikare ngo batazagira icyo bimarira.

Bamaze gushyira Uganda ku murongo, impunzi z’Abanyarwanda zafashe icyemezo cyo gukomereza mu Rwanda ngo zishyire iherezo ku kababaro ka zo. Mu gihe cyose cyo kubohora igihugu, ingabo za RPA zarirwaniye zibasha kunesha ingabo za Leta zari zishyigikiwe n’iz’Abafaransa.

News of Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko uko u Rwanda rumeze uku bishingiye ku bwitange bw’abana b’u Rwanda biyemeje kurubohora ndetse abatari bake bakahasiga ubuzima.

Ngo ibi byari bikwiye kumvikanisha ko Museveni adakwiye guhirahira atesha agaciro amaraso y’Abanyarwanda bapfuye barubohora.

Museveni ntiyanyuzwe

Nyuma y’intambara yo kubohora igihugu, u Rwanda rwakoreshaga ibicuruzwa biturutse muri Uganda bitewe n’ubuhahirane bworohereza ibihugu bituranye. Uko rwagendaga rugaruka ku murongo runandika izina ku ruhando mpuzamahanga mu iterambere rinyarutse, byateye ubwoba abategetsi ba Uganda bataruciraga akari urutega.

Muri Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi, abacuruzi ba Uganda bafatiyeho batangiza ubucuruzi muri Kigali, biharira imirimo ya leta yaba ibiraka n’iyindi ya buri munsi kandi n’ubu amarembo akomeza kubafungurirwa. Gusa ngo ikibabaje ni uko Abanyarwanda bakorera imirimo itandukanye muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo rikaze ribabaza umubiri bashinjwa ubutasi.

Ibi byiyongera ku mikorere y’urwego rw’ubutasi rwa Uganda rukomeje gutera ingabo mu bitugu abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bahunze igihugu bibumbiye mu mutwe wa RNC. Ibi binyura mu gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guha ubuhungiro abafite uwo mugambi.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki mu karere basobanura ko u Rwanda ntacyo rwakunguka mu guteza umutekano muke muri Uganda. Gusa Museveni ngo afite byinshi yakunguka mu gihe u Rwanda rwata umurongo bitewe n’imigambi idahwitse y’abatarwifuriza amahoro bidegembya mu gihugu ayobora.

2018-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Editorial 16 Sep 2018
“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Editorial 10 Oct 2024
Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Editorial 28 Dec 2019
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Editorial 03 Apr 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 11, 20183:58 am -

    If you don’t know where you came from then kagame is stupid and lacks vision. A jigger must be removed

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Editorial 28 Dec 2018
Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Editorial 21 Jan 2020
Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro
Mu Rwanda

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Editorial 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru