Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahuye na Michaëlle Jean bahataniye kuyobora Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Kuri uyu wa Mbere nibwo aba bakandida bahuriye i Erevan muri Arménie, ahagiye kubera inama y’inteko rusange ya 17 ya OIF.
Mushikiwabo n’uyu munya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ayobora Ubunyamabanga bwa OIF, bahuriye mu musangiro wa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, batumiwe na mugenzi wabo wa Arménie, Zohrab Mnatsakanyan.
Ifoto y’aba bombi yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, ahagiye hanyuzwa gahunda y’ukwiyamamaza kwa Mushikiwabo.
Uyu mugore w’imyaka 57 uhabwa amahirwe yo kuyobora OIF, yageze muri Arménie kuri uyu wa Mbere.
Hatagize igihinduka, ku wa 12 Ukwakira nibwo i Erevan hazaturuka inkuru yemeza niba Umunyarwandakazi atorewe umwanya wo kuyobora umuryango mpuzamahanga ukomeye wa OIF.
Mushikiwabo yagiye agaragaza ko yifitiye icyizere, agishingiye ku bihugu 29 bya Afurika biba muri OIF byamugaragarije ko bimuri inyuma.
Haniyongeraho n’ibindi byo ku migabane itandukanye yagiye ageramo mu kwiyamamaza, abakuru b’ibihugu bakamugaragariza ko bashyigikiye gahunda n’icyerekezo afitiye OIF.
Yabagaragarizaga ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.
Canada na Haïti ni byo bihugu gusa byatangaje ku mugaragaro ko bishyigikiye Michaëlle Jean.
Peres
Byose ni kimwe yatorwa, atatorwa, kubona URWANDA ruvuga neza ubufransa n ibitutsi barututse , bakabogeza muri mundiyali, hejuru y agasuzuguro uyu Mushikiwabo yabasuzuguye, ba ureke yicare iParis rwose, abakongomani ntazabakira yarasuzuguwe, Umva ba mureke