Umushishozi ntako atagize ngo acire amarenga abaca ukubiri n’igikwiye. Nguko uko yagize ati” ugira Imana agira umugira inama, naho nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”.
Koko rero nta cyiza nko kugira ukurya akara, ati” sigaho iki kirazira”. Bikaba akarusho iyo aciye inkoni izamba watannye.
Umunyabyago rero ni ingumba y’amatwi, umwe warumbiwe n’umutima muhanano. Uwo yerekwa imanga, aho kuyihunga agasuma ayisanga.
Abagwingiye mu myumvire n’imigirire kandi muri uru Rwanda turabagwije. Turabafite abiyita impirimbanyi za demokarasi, kandi ari imburuburu z’ibigwiranda.
Ntibanyurwa. Ni ba “rwango” bibeshya ko barusha ibigango amategeko. Aho kuzirikana uwabahaye imbabazi ngo bazikosora, bahisemo gukoronga, ntibazi ko hari amahirwe atagaruka kenshi.
Biteye agahinda guhatira uwabimanye “kongeramo URUVIRI”, ngo indashima zidakomeza kuvinvira mu mahano, ahubwo zisubizwe aho zagombye kuba zisaziye.
Rero data ngo bafite ababatabariza! Iyo rwahinanye se ko mbona ahubwo aribo bazana ibimenyetso? Ab’ i Bwotamasimbi bizerwamo abatabazi, sibo bahishuye itumanaho n’ihererekanya ry’amahaho hagati y’ IVU n’ibindi bivume?
Umutima utanyurwa ni umutindi, ariko burya wanga abandi utiretse. Abanze kumva ineza n’impuhwe bagiriwe, bazumva ko ibyo mvuga atari impuha nibatangira kumva URUVIRI ruvuza ubuhuha. IVU rimenye ubwenge ryaruvira mu nzira zikigendwa!