Umuhanzi Meddy amaze iminsi ageze mu Rwanda aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest uyu muhanzi nyuma y’imyaka 7 ataririmbira ku butaka bw’u Rwanda yazanywe n’ikinyobwa cya Mutzig mu gitaramo bise Mutzig Beer Fest cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.
Kuri iyi Hotel hatatse amabara y’umweru n’umutuku hicaye ababukereye n’amatara akwereka ko habaye ikirori, umuziki mwinshi abantu babyina gake gake bategereje ko abahanzi bagera ku rubyiniro ari nako banywa Mutzig nk’ikinyobwa cyabazaniye Meddy wari umaze imyaka 7 atabataramira bitewe nuko yiberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meddy byari byitezwe ko agera ku rubyiniro saa yine zuzuye siko byagenze kuko yabanjirijwe n’abana biga umuziki ku Nyundo bamucurangiraga, aba babanje gushyushya abantu muri muzika icuranze dore ko hari havuyeho aba Djs bahawe umwanya wo kwigaragaza muri iki gitaramo.
Abantu bari bafite amatsiko menshi ubona bategereje kongera kubona Meddy bagipfa kumuca iryera basimbukiye mu bicu bikubitana n’umubare wabo nawo utubutse. Ngabo medard cyangwa Meddy nk’izina yamamariyeho muri muzika yinjiriye abyina mu ijambo rimwe ati “Muraho?”. Akimara kuramutsa abafana be Meddy yatangiranye n’indirimbo Inkoramutima abantu si ukurira intebe ngo babashe kubona uyu muhanzi bivayo.
Nyuma y’inkoramutima Meddy yakurikijeho ‘Akaramata’ nyumayayo ahita afata gitari atangira kwicurangira indirimbo ye ‘Ese urambona’ ubuhanga mu ijwi ndetse no kuririmba neza byaranze Meddy muri iki gitaramo.ageze ku ndirimbo ye yakoze cyera yitwa ‘Amayobera’ Meddy yahinduye ibintu yongera guhagurutsa imbaga yari yaje kumureba barayibyinana biratinda dore ko nawe yanyuzagamo akayibyina.
Meddy wari witwaje ababyinnyi yageze ku ndirimbo ye ‘Mubwire’ bahita bazamuka ku rubyiniro si ugucinya umudiho biratinda.meddy amaze kumva umurindi w’abafana yagize ati ‘Ibyo mushaka byose niteguye kubikora nonaha. Nyuma yo gushimisha abafana mu ndirimbo nyinshi Meddy yongeye kwerekana ubuhanga mu kuririmba ndetse anerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kurusha abandi
REBA INCAMAKE YA VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE