Museveni aherutse gutanga amabwiriza agiraga ati, ‘‘ Uko abigaragambya, abaterabwoba, inkozi z’ibibi n’abasahuzi bagomba gutabwa muri yombi n’uburyo bugomba kujya bukoreshwa.” Igitangaje n’uko muri aya mabwiriza harimo no ‘kurasa’ yatanzwe n’umukuru w’igihugu. Ntabwo byumvikana impamvu Umuperezida yatanga bene ariya mabwiriza ku bashinzwe umutekano kandi ntakintu nakimwe abatavugaruwe n’ubutegetsi baba bakoze, mu rwego rw’ubushotoranyi. Ahari impamvu yabimuteye, n’ivuka ry’inkundura y’Ishyaka rizwi nka People Power rituma atakigoheka.
Nkuko greatlakeswatchman.com ibyandika , muri aya mabwiriza, Museveni atandukanya amatsinda y’abantu n’uko bagomba kujya bafatwa, hagati y’abenegihugu n’abanyamahanga, buri cyiciro cyikaba hari uko cyigomba kujya gifatwa mu buryo bunyuranye n’abashinzwe umutekano be, bagizwe na (ISO, CMI, UPF). Ubwo yavugaga ku banyamahanga, Museveni yatanze amabwiriza agira ati, ‘‘ Aba ntibagomba kujya bakubitwa, gusunikwa no kubwirwa nabi ku mpamvu iyo ariyo yose,” aha, akaba yarakomeje kubabwira ko ahubwo bagomba kujya babavugisha neza mu cyinyabupfura.”
Ku ‘‘bandi,’’ Ubutabera bwagenewe Abatalibani burabategereje. Muri aba bandi, harimo bakeba be mu rwego rwa politike, abo afata nk’abagambanyi, Museveni akaba abashyira mu gatebo kamwe n’abakora imyigaragambyo, inkozi z’ibibi, abasahuzi n’abaterabwoba, kandi kuri bene aba bantu, ntakundi bagomba gufatwa n’abashizwe umutekano.
Abashinzwe umutekano bagomba, nk’uko Museveni yabitegetse, bakoresha amazi mu rwego rwo kugirango babashwiragize. Nyamara kandi ngo ubu buryo buramutse budatanze umusaruro, ngo polisi ishobora kurasa mu kirere bwa mbere; ariko bakomeza, polisi izajya irasa ku nyama ,” akaba ari uko amabwiriza yanditse.
Museveni mu buryo bwo gusasira aya mabwiriza mu rwego rw’amategeko, yavuze ko Abenegihugu bashobora kuraswa mu buryo bukurikije amategeko, kandi ko bashobora no gukubitwa byemewe n’amategeko,” ibi akaba ari ibikubiye muri aya mabwiriza y’inshamugongo. “Muzaraswa!”
Ubutabera bwagenewe Abatalibani bugomba guhabwa intebe kubera ko, ‘‘Polisi iramutse itabamugaje cyangwa se ngo ibice, ntiyazongera kubona andi mahirwe yo kubafata kugirango muryozwe amabi muba mwarakoze,” amagambo yavuzwe na Museveni.
Ntibisanzwe kugirango Umukuru w’igihugu abwire bene aya magambo abaturage. Ukuriye Intumwa za rubanda bakomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Nshinamategeko ya Uganda , Hon. Ibrahim SemujjuNganda yaratunguwe cyane nyuma yo kumva aya mabwiriza Perezida yahaye abashinzwe umutekano yo kujya “batera ingumi cyangwa kurasa mu bivunge by’abaturage,” nkuko yabibyivugiye. “Nta kizere aya magambo atanga. Amagambo nkaya avugwa n’umuntu uhangayitse bikabije, kubera ibintu bimaze iminsi biba. Sinzi impamvu yaba yaramuteye kuvuga bene ariya magambo.”
Bityo, Semujju akaba atekereza ko Perezida afite ‘‘umuhangayiko utagira ingano.’’ Ariko se waba ari muhangayiko nyabaki watuma ubwira abantu bawe bene ariya magambo? Nanone kandi, kuba yaravuze ko hagomba gutandukanywa ifatwa ry’abenegihgu n’abanyamahanga, abiba urwango ku banyamahanga, kuko Abenegihugu bashobora kubafata nkaho nabo bashyigikira Museveni, kandi abenegihugu barimo gushakisha umuti wakemura icyo cyibazo cyibaraje ishinga.
Kuki Museveni, akoresha imvugo nka “Abanzi b’igihugu,” cyangwa “abagambanyi” iyo avuga ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi itegeko nshinga ribaha ubwo burenganzira, bityo gusaba ko hajya hakoreshwa imbaraga z’umurengera mu rwego rwo kujya babica kandi baba bari mu bikorwa bya politike, bigaragaza ko aho igihugu cya Uganda kiri kwerecyeza atari heza namba.
Utiriwe ujya kure, reba ukuntu Perezida yavuze ngo uburyo Yusuf Kawooya yafashwe byari bikwiye. Ku bwa Perezida we, ngo kuba Kawooya yarakorewe buriya bugome, ngo niwe wabwikururiye igihe yarumaga abashinzwe umutekano. Kandi amajwi yibyakorwaga arahari agaragaza neza ko atigeze aruma abashinzwe umutekano. Icyakabiri, n’ubwo Kawooya yaba yarabarumye, ese imbaraga zakoreshejwe zari zikwiye?
Niba abashinzwe umutekano bari basanzwe bakorera iyicarubozo abaturage nta nkomyi, amabwiriza mashyashya ya Museveni agiye kubongerera umurava ndetse no kubamara umususu banakube inshuro bajyaga bafatamo abaturage.
Nguko uko igihugu cya Uganda, kiteguye kuvusha amaraso, abazaraswa ntibashobora kuvuga ko batigeze baburirwa!
Sunday
Ibicucu bya Rushyashya
Lille
Yeee? Ngo ntibyumvikana ko umuyobozi yatanga amabwiriza yo kurasa abturage???
Ngahooo, Perezida Kagame Paul yavugiye Nyabihu ko azajya arasa abanyarwanda ku manywa y ihangu. Ariko mwabaye mute koko??