Mu kiganiro kirekire yagiranye na Rushyashya, i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umusaza Ndagijimana Benjamin uzwi cyane ku izina rya ”Ndagije” yibanze ku Banyarwanda bari mu buyobe, bashorwamo n’abamamyi nka Kayumba Nyamwasa, bashaka kubambura utwabo, maze izo “ndangare” zikisanga mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo igeraho.
Bwana Ndagije ukorera ubucuruzi muri Mozambike, yahishuye uburyo asanga umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwigomeka ku butegetsi yarawutangiye akiri no mu Ngabo z’u Rwanda, kuko yashakishaga abacuruzi bafite amafaranga, akabateranya n’Igihugu, agamije kuzabakoresha muri uwo mugambi we, igihe kigeze.
Ndagije yasobanuye uko ajya kuva mu Rwanda mu mwaka w’1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Kayumba Nyamwasa ariwe wamushishikarije kujyana ubucuruzi bwe muri Kenya, ngo kuko mu Rwanda atashoboraga gukorera mu bwisanzure n’umutekano. Ibi ngo byeretse Ndagije ko Kayumba Nyamwasa ari umugambanyi udakunda Igihugu, akaba umuntu uhorana irari ry’ibintu.
Ndagije yumviye Kayumba Nyamwasa ajya muri Kenya, ariko imishinga ye ntiyagenda nk’uko yabiteganyaga. Yaje kwimurira imirimo ye muri Mozambike, bihurirana n’uko mukuru we Safari Stanley (wabaye umudepite n’umusenateri muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaje gutoroka inkiko gacaca) ahungiye muri Afrika y’Epfo.
Aho muri Afrika y’Epfo niho Safari Stanley yahuriye n’ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, maze Safari yongera guhuza murumuna we Ndagijimana Benjamin na Kayumba Nyamwasa, baherukanaga amuyobya akajya gukorera muri Kenya. Bombi bamushishikarije kujya muri RNC ndetse banamusaba amafaranga, kuko bari bayamuziho. Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” avuga ko yanahuye na Ben Rutabana wari woherejwe i Maputo gushaka imfashanyo ya RNC, amwemerera inkunga y’ ibihumbi (3.000) by’amadolari, ariko byo kubikiza kuko ngo atigeze ayabaha.
Ku kibazo cyo kumenya impamvu yamuteye kudatanga umusanzu yari yemereye RNC no kuyibera umuyoboke, Ndagijimana Benjamin avuga ko umutimanama wari wamaze kumwereka ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke, karimo muramu we Frank Ntwari, ari abamamyi bagenda basaruza amafaranga mu Banyarwanda baba mu mahanga, babeshya ko bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda, nyamara ngo wareba umurongo wabo wa politiki ugasanga utagira epfo na ruguru.
Yaduhaye urugero rwa mukuru we Safari Stanley ngo uhubuka mu byemezo bye byose, ku buryo kujya mu mutwe wa politiki arimo ari ukuyoba cyane.
Twifuje kandi kumenya impamvu hari abemera ibinyoma bya Nyamwasa n’ubwo ari mbarwa, maze Ndagijimana Benjamin adusubiza ko biterwa n’amakuru make baba bafite ku Rwanda, hakiyongeraho ko abenshi banafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda, kujya mu mitwe ya politiki bikababera nk’agakingirizo kabarinda ubutabera.
Bwana “Ndagije” waherukaga mu Rwanda muw’1998, avuga ko yatangajwe kandi yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zose, zirimo umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda, ibikorwaremezo n’imibereho myiza, dore ko yanasuye uduce tunyuranye agamije kwishirira amazeze.
Yiyemeje gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kwima amatwi ababashuka, ahubwo bakavugurura isano n’igihango bafitanye n’Igihugu cyabo.
Ndagijimana Benjamin ni umucuruzi ufite izina kuva kera haba mu Rwanda, Kenya, Mozambike n’ahandi yagiye agira ibikorwa. Mu byo yicuza harimo kuba amaze iyi myaka yose akorera mu mahanga, nyirabayazana ari Kayumba Nyamwasa wamugiye mu matwi muw’1994, akamwoshya kuva mu Gihugu,kandi mu by’ukuri ntacyo yikangaga.
Mu gusoza ikiganiro na Rushyashya Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” yavuze ko agiye kongera ibikorwa bye mu Rwanda, kandi agashishikariza n’abandi gushora imari yabo mu Rwanda, aho kuyitagaguza mu bifu bya ba Kayumba Nyamwasa, babeshya ngo barakora politiki kandi ari uburyo bwo kwibonera amaramuko.