Mukiganiro yatumiwe mo na Radio na Televiziyo y’u Rwanda cyanatambukaga no ku yandi maradiyo na televiziyo byigenga byo mu gihugu. Perezida Kagame yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.
Perezida Kagame yasubije ibibazo bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda, anahishura amwe mu mabanga atari azwi na benshi
RPF ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara amafaranga byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures. Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ya misanzu ya RPF yagize akamaro gakomeye mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.
Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaza kuva mu Rwanda atorokanye akayabo.
Jean Marie Vianney Ndagijimana
Ati “ N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye.”
“ Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona […] Uzumva abantu bavuga ngo ni gute RPF ikora ubucuruzi. Urabona uku niko twatangiye kubaka ibintu duhereye ku busa.”
Mitali Kabanda Protais
Si Jean Marie Vianney Ndagijimana gusa wariye ibyagenewe kubaka igihugu kuko na Mitali Kabanda Protais yatorokanye Miliyoni zisaga 51 za PL yari abereye Perezida akaba na Minisitiri w’Umuco na Siporo mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Ethiopia , Depite Kalisa yagaragaje ko inyerezwa ry’amafaranga ya PL ryamenyekanye ubwo Mitali yari agiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia nka Ambasaderi, maze uwo asize nk’umuyobozi w’agateganyo yajya kureba kuri konti y’ishyaka agasanga irera hasigayeho amafaranga y’u Rwanda 200,000.
Depite Kalisa Evariste
Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali abajijwe aho andi mafaranga y’ishyaka ari, yasubije ati “Byabaye ngombwa ko nyakuraho nyashyira kuri konti yanjye kugirango mutazayapfusha ubusa.”
Depite Kalisa yongeyeho ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”
Kugeza ubu Mitali Protais arahigishwa uruhindu na Interpol
Cyiza Davidson