• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Editorial 28 Jun 2017 ITOHOZA

Mukiganiro yatumiwe mo na Radio na Televiziyo y’u Rwanda cyanatambukaga no ku yandi maradiyo na televiziyo byigenga byo mu gihugu. Perezida Kagame yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.

-7098.jpg

Perezida Kagame yasubije ibibazo bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda, anahishura amwe mu mabanga atari azwi na benshi

RPF ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara amafaranga byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures. Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi.

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ya misanzu ya RPF yagize akamaro gakomeye mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.

Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaza kuva mu Rwanda atorokanye akayabo.

-7097.jpg

Jean Marie Vianney Ndagijimana

Ati “ N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye.”

“ Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona […] Uzumva abantu bavuga ngo ni gute RPF ikora ubucuruzi. Urabona uku niko twatangiye kubaka ibintu duhereye ku busa.”

-7096.jpg

Mitali Kabanda Protais

Si Jean Marie Vianney Ndagijimana gusa wariye ibyagenewe kubaka igihugu kuko na Mitali Kabanda Protais yatorokanye Miliyoni zisaga 51 za PL yari abereye Perezida akaba na Minisitiri w’Umuco na Siporo mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Ethiopia , Depite Kalisa yagaragaje ko inyerezwa ry’amafaranga ya PL ryamenyekanye ubwo Mitali yari agiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia nka Ambasaderi, maze uwo asize nk’umuyobozi w’agateganyo yajya kureba kuri konti y’ishyaka agasanga irera hasigayeho amafaranga y’u Rwanda 200,000.

-7095.jpg

Depite Kalisa Evariste

Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali abajijwe aho andi mafaranga y’ishyaka ari, yasubije ati “Byabaye ngombwa ko nyakuraho nyashyira kuri konti yanjye kugirango mutazayapfusha ubusa.”

Depite Kalisa yongeyeho ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”

Kugeza ubu Mitali Protais arahigishwa uruhindu na Interpol

Cyiza Davidson

2017-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Editorial 06 Sep 2023
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Editorial 15 Mar 2021
Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Editorial 27 Apr 2017
Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Editorial 04 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi
Amakuru

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Editorial 30 Aug 2021
Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.
Amakuru

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Editorial 27 Dec 2022
u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC
INKURU NYAMUKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru