Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi mu cyumweru gishize, Perezida w’icyo gihugu Evariste Ndayishimiye yaratunguranye, ubwo ku nshuro ya mbere yemeraga ku mugaragaro ko FDLR ari intambamyi y’amahoro muri aka karere kose.
Nyamara bisanzwe bizwi ko Ndayishimiye ari umufatanyabikorwa wa FDLR, kuko uretse kuyicumbikira bo kuyifasha kubona abarwanyi, ibikoresho n’imyitozo, Ndayishimiye yohereje ingabo muri Kongo, gufatanya n’abo bajenosideri gutsemba Abatutsi b’Abakongomani.
Si ibyo gusa, kuko Perezida Ndayishimiye yanitangarije ko azatera inkunga umuntu wese ufite umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi iyo FDLR iri ku usinga mu bafite izo nzozi( zidashoboka).
Muri iryo jambo rye, Ndayishimiye yagize ati:”Birakwiye ko umuryango mpuzamahanga ugasha mu gusenya FDLR, kuko iteza amarira n’imiborogo muri aka karere kose….. Twizera tudashidikanya ko mu gihe uRwanda rwakwizezwa ko FDLR itazagaba ibitero ku butaka bwarwo, byafasha mu kubonera umuti ibibazo byose muri aka karere”.
Ibi bihabanye kure n’ibyo Ndayishimiye ubwe n’ibyegera bye basanzwe bavuga. Inshuro nyinshi bumvikanye bagaragaza ko FDLR ari “urwitwazo uRwanda rukoresha ngo rutere Kongo, rugamije gusa gusahura umutungo wayo”.
Ruhereye kuri ibi bimenyetso simusiga, uRwanda rwakomeje kwerekana ko ubushotoranyi bw’abategetsi b’uBurundi bwazambije cyane umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu minsi mike ishize, ubwo yari akubutse mu nama mpuzamahanga, Ndayishimiye yavuze ko ibihugu by’inshuti z’uRwanda byamuhumurije, bimwizeza ko uRwanda nta mugambi wo gutera igihugu rufite. Ntiyavuze amazina y’ibyo bihugu cyangwa ngo asobanure byimbitse ibyo baganiriye, icyakora ababikurikiranira hafi bemeza ko izo nshuti z’uRwanda zamugiriye inama yo kureka ubushotoranyi, cyane cyane mu mikoranire ye na FDLR.
Birashoboka cyane rero ko ari aho yahere avuga ko yifuza ibiganiro n’uRwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ndayishimiye kandi yanasabye ko Leta ya Kongo yagirana imishyikirano itaziguye na M23. Ibi nabyo ntibisanzwe mu mvugo no mu bikorwa bye, doreko ubundi yahisemo gushyigikira inkoramutima ye Tshisekedi, ukomeje gutsimbarara ku nzira y’intambara, ngo ntazigera ashyikirana na M23.
Intambara Ndayishimiye yishoyemo muri Kongo rero iragenda imutsinda, ndetse ahubwo inarushaho gusatira amarembo y’igihugu cye. Myuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo byegereye umupaka w’uBurundi, Ndayishimiye amaze kubona ko amazi atakiri ya yandi, none aragerageza guhindura inyogo.
Abakurambere bavuze ko “ubugabo butisubiraho bubyara ububwa”. Nubwo yatinze mu mafuti, ariko Ndayishimiye aramutse koko ahinduye imikorere, byarengera abaturage be. Hasigaye kureba niba imvugo izaba ingiro.