Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku bucuruzi “Global Business Forum” tariki 1 Ugushyingo 2017 igahuza abakuru b’ibihugu by’Afurika, na bamwe mu bayobozi ba UAE.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu [ Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ] bivuga ko Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro ku byerekeranye nuko ibihugu byuzuzanya mu miyoborere, icyo ibihugu byakora mu kugeza Afurika ku kerekezo kiza kibereye umugabane n’ibindi.
Perezida Kagame yasobanuye ko kugeza ubu Abanyarwanda bakimwita Perezida wabo bitewe nuko ari bo bafite uburenganzira kuko ikemezo ari icyabo.
Ku bijyanye n’imiyoborere myiza, yagize ati “Ugereranyije, byose byerekeranye n’icyo abaturage b’igihugu runaka baba bashaka, cyangwa bumva ikivamo”.
Ku birebana na demokarasi, Perezida Paul Kagame avuga ko imbogamizi zitabura, yibutsa ko ik’ingenzi ari ugushishoza mu buryo bugari, ku rwego rw’iterambere ibihugu biba bigezeho.
Perezida Kagame asanga amateka Umugabane w’Afurika wanyuzemo, ari bimwe mu byayidindije, bigatuma icikamo n’ibice. Ibyo bibazo bikaba byaravukije uwo mugabane amahirwe yo kugera ku rwego rwo gutera imbere no kugera ku bukire nkuko byakabaye bimeze.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame